Martin Ngoga: perezida w’ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru muri EAC

Yanditswe ku itariki ya: 10-12-2011 - Saa: 09:03'
Ibitekerezo ( )

Ejo, Martin Ngoga, Umushinjacyaha mukuru w’ u Rwanda, yatorewe umwanya wa perezida w’ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru bo mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC), mu nama yabahurije i Kigali. Yungirijwe na Dr Eliezer Mbuki Felelshi, umushinjacyaha mukuru wa Tanzania.

Raila Odinga arizera ko akarere kazakomeza guteza imbere imikoranire

Yanditswe ku itariki ya: 8-12-2011 - Saa: 07:36'
Ibitekerezo ( )

Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, tariki 07/12/2011, i Kigali, Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga, yasabye abanyamuryango bagize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gukuraho imbogamizi z’ubuhahirane muri ibi bihugu.

Ubushinwa bugiye kongera ishoramari muri EAC

Yanditswe ku itariki ya: 5-12-2011 - Saa: 08:28'
Ibitekerezo ( )

Ibiganiro umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Richard Sezibera aherutse kugirana n’uwungirije minisitiri w’ubucuruzi mu Bushinwa, Jiang Yaoping, mu kwezi gushize, byarangiye Ubushinwa bwemeye kongera ishoramari muri EAC.

Sudani y’Amajyaruguru yangiwe kujya muri EAC

Yanditswe ku itariki ya: 1-12-2011 - Saa: 13:25'
Ibitekerezo ( )

Ikifuzo cya Sudani y’Amajyaruguru cyo kujya mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) cyatewe utwatsi. Ibyo byatangajwe tariki 30/11/2011 ubwo hasozwaga inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba yaberaga i Bujumbura mu Burundi.

EAC: Sudani iri ku murongo w’ibyigwa mu nama y’abakuru b’ibihugu

Yanditswe ku itariki ya: 28-11-2011 - Saa: 13:26'
Ibitekerezo ( )

Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC), Monique Mukaruliza, aravuga ko ubusabe bwa Sudani y’amajyaruguru buri ku isonga ry’ibizigwaho mu nama ya 13 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC izatangira kuri uyu wa gatatu, tariki 30/11/2011.

Inteko zishinga amategeko muri EAC zirasabwa kugira uruhare mw’iterambere ry’ibihugu

Yanditswe ku itariki ya: 25-11-2011 - Saa: 09:17'
Ibitekerezo ( )

Uwahoze ari umuvugizi w’inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EALA), Abdulrahman Kinana, arakangurira abagize iyi nteko kwita ku birebana n’imiyoborere myiza ndetse no gukurikirana ibikorwa by’iterambere bigamije kuzamura urwego rw’imibere rw’abatuye ibihugu bigize umuryango.

Ibihugu bigize EAC ntibigihuriye ku ifaranga rimwe mu 2012

Yanditswe ku itariki ya: 25-11-2011 - Saa: 08:04'
Ibitekerezo ( )

Abaguverineri ba za banki nkuru zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba bateraniye mu nama yiga ku kibazo cy’ifaranga rimwe muri aka karere yari iteraniye i Bujumbura, bavuze ko bidashoboka mu mwaka wa 2012.

EAC: Ibihugu biraburirwa kwita ku kibazo cyo gutanga amasoko

Yanditswe ku itariki ya: 22-11-2011 - Saa: 16:23'
Ibitekerezo ( )

Inzobere mu gutanga amasoko ituruka muri Kenya, Mbuba Mbugu, aragira inama Leta z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kwitondera uburyo zitanga amasoko kuko amasoko ari mu bikorwa Leza zitangaho amafaranga menshi. Uburyo amasoko atangwa butitaweho bishobora guteza igihombo kinini.

Hakenewe miliyali 80 z’amadolari ngo ubuhahirane hagati y’ ibihugu bigize EAC butungane

Yanditswe ku itariki ya: 21-11-2011 - Saa: 18:49'
Ibitekerezo ( )

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera, aratangaza ko uyu muryango ukeneye miliyari 80 z’amadolari y’Amerika yo gushora mu mishinga ihuza ibihugu 5 bigize uyu muryango. mubyo iyi mishinga igamije harimo kworoshya ubucuruzi hagati y’ibihugu.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile