Abaturage bo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango baratangaza ko kuba bashyikirijwe isoko rya kijyambere, bizatuma bakora igihe kinini kandi ntibongere kunyagirwa no kwangirika kw’ibicuruzwa byabo.
Mastercard Foundation, ku bufatanye n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’isesengura kuri za Politiki z’imiyoborere mu Rwanda (IPAR), yagaragaje ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kwerekana ishusho y’urubyiruko mu kwiteza imbere, imbogamizi ruhura na zo ndetse n’uburyo bwo gusubiza ibibazo rufite.
Itsinda riturutse mu gihugu cya Sweden, ryagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo kureba ko inkunga icyo gihugu gifashamo u Rwanda muri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene, yageze ku bagenerwabikorwa.
Kompanyi ya ASIAFRICA Logistics Ltd ikorana n’abacuruzi bo muri Afurika batumiza ibintu bitandukanye ku mugabane wa Aziya cyane cyane mu Bushinwa, irizeza abakorana na yo umutekano w’ibicuruzwa byabo. Iyo kompanyi ivuga ko mu gihe ibicuruzwa byaramuka bigiriye ikibazo mu nzira, ababitumije nta mpungenge bakwiye kugira kuko (...)
Abanyenganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bavuga ko babangamiwe n’abafite imashini zoroheje bigana ibikorerwa mu nganda, ndeste n’ishoramari rikiri hasi mu kugura no kubika umusaruro wo gutunganya.
Uruganda rw’isukari rwa Kabuye, ari na rwo rwonyine ruri mu Rwanda, rwafunze ibikorwa byarwo mu gihe cy’amezi abiri, bikaba bizongera gusubukurwa muri Gicurasi 2024, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’urwo ruganda. Ibi ariko ngo nta mpinduka bizateza ku bijyanye n’ibiciro ku isoko kuko n’ubundi rwakoraga isukari nkeya cyane (...)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM), iratangaza ko hagiye kubakwa inganda zikora amacupa y’ibirahure n’amasashi ashobora kubora, mu rwego rwo gushakira ibisubizo abanyenganda nto n’iziciriritse babangamiwe n’ikibazo cyo kubona ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), bataganje ko umuntu uzajya amenyekanisha ko atahawe inyemezabuguzi ya EBM, azajya ahabwa ishimwe ringana na 50% by’ibihano biteganyijwe ku kutayitanga.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko yanejejwe no kuba amakimbirane igihugu cye cyari gifitanye na Uganda ashingiye ku bibazo byo kutumvikana bishingiye ku bikomoka kuri peteroli cyakemutse.
Abakorana n’ibigo by’imari biciriritse barishimira uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho mu kubafasha kubona serivisi byihuse, bikabarinda kumara umwanya munini ku murongo bategereje.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ababaruramari mu Rwanda(ICPAR) cyahuguriye abagize inzego za Leta n’izigenga, ku buryo bakumira ihererekanywa ry’amafaranga yaturutse ahantu hatizewe, ritizwa umurindi n’ikoranabuhanga.
Mu gihe intambara ikomeje kuvugwa mu nkengero z’Umujyi wa Goma, abatuye muri uyu mujyi bavuga ko bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kubera ko ibyavaga mu bice bikorerwamo ubuhinzi byafashwe n’abarwanyi ba M23, naho inzira binyuramo zikomeza gufungwa n’imirwano.
Iteka rya perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage. Ni itegeko rigaragaza kandi urutonde n’ibipimo ntarengwa by’ayo mahoro kuri Parikingi rusange yo ku muhanda, ku minara, ibyapa byamamaza, ubwato n’imodoka (...)
Nyuma y’aho Guverinoma itangarije ko Ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku rugero rurenga 8% mu myaka ya 2021-2023, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasubije abatekereza ko izo nyungu zitabageraho ko hari uburyo babyungukiramo batabizi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, witabiriye inama y’ihuriro ry’ubukungu rihuza u Rwanda na Qatar, yagaragaje ko iryo huriro n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha Igihugu kunguka abafatanyabikorwa bashya bahuje imitekerereze mu nzego zitandukanye.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanutse, aho Lisansi yashyizwe ku 1637 Frw ivuye ku 1639 Frw (bivuze ko lisansi yagabanutseho amafaranga abiri kuri litiro imwe) naho Mazutu ishyirwa ku 1632 Frw ivuye ku 1635 Frw (yagabanutseho amafaranga atatu kuri litiro imwe).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’aka Gatsibo, burasaba abaturage guhunika imyaka bejeje aho kuyigurishiriza rimwe kuko aribyo bituma igiciro cyashyizweho kitubahirizwa. Ku rundi ruhande ariko nanone, abacuruzi bagura munsi y’igiciro cyashyizweho bakibutswa ko bashobora guhura n’ibihano.
U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda gushyiraho ibikorwa remezo bizafasha mu bucuruzi, mu rwego rwo kurushaho korohereza ibikorwa bitandukanye by’ishoramari bikorerwa mu Rwanda.
Abacuruzi ba kawa barishimira ko ubucuruzi bwayo hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bwarorohejwe, ugereranyije no mu myaka itanu ishize, aho bahuraga n’imbogamizi zitandukanye iyo bayoherezaga ku mugabane w’u Burayi.
Uruganda Africa Improved Foods rwatangiriye mu Rwanda aho rukora ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, rufite gahunda yo kwagurira ibikorwa byarwo no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo Ethiopia, Nigeria na Zambia.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko amavugurura adasanzwe u Rwanda rwakoze mu micungire y’ubukungu bwagutse, yatumye ruba hamwe mu hantu horoshye gukorera ku Isi.
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ishinzwe Ubucuruzi, Lord Popat ndetse na Komiseri ushinzwe Ubucuruzi hagati y’u Bwongereza na Afurika, John Humphrey.
Kompanyi yitwa National Cement Holdings Limited, nyuma yo kwegukana uruganda rwa CIMERWA PLC ku rugero rwa 99.94%, irizeza ko igiye kongera ingano ya sima ku isoko ry’u Rwanda. Kwegukana uru ruganda byagezweho mu buryo bwa burundu tariki 24 Mutarama 2024, nyuma yo kubyumvikanaho n’abari basanzwe bafite imigabane muri CIMERWA.
Banki ya Kigali yakuyeho ikiguzi cyo gucunga konti yo mu mafaranga y’u Rwanda cyari gisanzwe cyishyurwa n’abakiliya bafite konti ku giti cyabo buri kwezi guhera tariki ya 22 Mutarama 2024.
Hashingiwe ku myanzuro y’Inama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi, yatangaje igiciro fatizo cy’ibigori aho ikilo cy’ibihunguye kizajya kigurwa 400Frw naho ibidahunguye bikagurwa 311Frw.
U Rwanda rwizeye kuzagera ku ntego yo kwinjiza Miliyari y’Amadolari ya Amerika (Miliyari 1200 z’Amafaranga y’u Rwanda) avuye mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga mu 2023-2024, hagendewe ku buryo kwinjiza amadovize byagiye bizamuka mu myaka iheruka nk’uko byasobanuwe na Bizimana Claude, Umuyobozi w’Ikigo (...)
Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), hamwe n’abacuruza mu mahanga imbuto, imboga n’indabo, barasaba Abanyarwanda kwitabira Ubuhinzi bwa avoka ari benshi, kuko zifite agaciro kanini ku masoko mpuzamahanga.
Mu gihe abantu hirya no hino bari mu myiteguro y’iminsi mikuru by’umwihariko itangira umwaka, ibiciro bya bimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa muri iyo minsi byarazamutse. Ubwo Kigali Today yatemberaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali by’umwihariko mu isoko, yasanze bimwe mu biciro by’ibiribwa birimo inyama (...)
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga ko bafite icyizere cy’uko umwaka wa 2024 uzagenda neza, kubera ko impera za 2023 zabonetsemo imvura.
Banki ya Kigali(BK) yahawe igihembo cya Banki ihiga izindi zose mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023, mu bihembo bizwi nka ‘The Banker Awards 2023’.