Impunzi ziba muri Cameroun zirifuza ko buri munyarwanda yagira uruhare mu kunga Abanyarwanda

Yanditswe ku itariki ya: 23-12-2011 - Saa: 08:09'
Ibitekerezo ( )

Impunzi z’Abanyarwanda ziba mu gihugu cya Cameroun zihagarariye izindi zirifuza ko buri Munyarwanda uri hanze cyangwa mu Rwanda yagira uruhare atanga mu guhuza Abanyrwanda ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Abahagarariye Diaspora bavuze ko batazaceceka ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho

Yanditswe ku itariki ya: 22-12-2011 - Saa: 08:55'
Ibitekerezo ( )

Mu nama yabahuje n’abayobozi b’inzego za Leta, muri iki cyumweru, abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga bavuze ko bagiye kunyomoza amakuru avugwa ku Rwanda atari yo kandi bakangurire abavuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari kuza kwirebera ukuri n’amaso yabo.

Abo muri diaspora bitabiriye umushyikirano bazatemberezwa igihugu

Yanditswe ku itariki ya: 16-12-2011 - Saa: 07:53'
Ibitekerezo ( )

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yateguriye Abanyarwanda baba mu mahanga bitabiriye inama ya cyenda y’igihugu y’umushyikirano gahunda y’iminsi ine yo kubatembereza mu Rwanda no kubereka intambwe nziza rugezeho.

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ikomeje ibikorwa byo kumenyekanisha u Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 13-12-2011 - Saa: 08:02'
Ibitekerezo ( )

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’izindi nshuti z’u Rwanda zibumbiye mu cyo bise (Circle of the Friends of Rwanda), tariki 10/12/2011, bongeye gutegura igikorwa cyo kumenyekanisha u Rwanda.

One Dollar Campaign yungutse amafaranga angana na miliyoni 89

Yanditswe ku itariki ya: 22-11-2011 - Saa: 13:31'
Ibitekerezo ( 2 )

Umushinga One Dollar campaign umaze kunguka amafaranga agera kuri miliyoni 89 z’amanyarwanda. Aya mafaranga ni inyungu uyu mushinga wahawe na banki wabikijemo amafaranga yo kubakira abana b’imfubyi batagira aho baba.

Obama yashyize Umunyarwandakazi mu kanama kayobora inzu ndangamurage za Jenoside yakorewe Abayahudi

Yanditswe ku itariki ya: 18-11-2011 - Saa: 11:02'
Ibitekerezo ( 5 )

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Baraka Obama, yashize umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’Amerika, Clementine Wamariya, mu kanama kayoboye inzu ndangamurage za Jenoside yakorewe Abayahudi (holocaust museums).

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ikomeje ibikorwa byo kumenyekanisha u Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 13-11-2011 - Saa: 12:39'
Ibitekerezo ( )

Mu rwego rwo kumenyesha Abanyarwanda batuye muri Senegal n’inshuti zarwo gahunda z’u Rwanda, ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Senegal yateguye amahugurwa yo gusobanura uburyo politiki zo mu Rwanda zishyirwa mu bikorwa no kumenyesha andi makuru atavugwa.

Ambasaderi w’u Rwanda muri USA arasura Kaminuza ya Arkansas

Yanditswe ku itariki ya: 10-11-2011 - Saa: 13:35'
Ibitekerezo ( )

Kuri uyu wa kane James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, arasura Kaminuza ya Arkansas aho ari bwitabire ibirori bijyanye n’umuco wo kurambagiza no gusaba mu Rwanda rwo hambere byateguwe n’abanyeshuli b’abanyarwanda bahiga.

Ibikorwa by’umushinga “ONE DOLLAR CAMPAIGN” birarimbanije.

Yanditswe ku itariki ya: 5-10-2011 - Saa: 15:11'
Ibitekerezo ( )

Mu mwaka w’ibihumbi bibiri n’icyenda(2009) nibwo Diaspora nyarwanda yatangije igikorwa yise “0ne dollar campaign”kikaba cyari kigamije gufasha abana b’imfubyi kubona amacumbi by’umwihariko abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994.

Pages 1 | 2
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile