Rwanda Day London 2013 Andi makuru »

Basabye Kagame kwigisha abandi Banyafurika ihame ryo kwihesha Agaciro

Yanditswe ku itariki ya: 21-05-2013 - Saa: 13:09'
Ibitekerezo ( 1 )

Bamwe mu Banyafurika batuye ku mugabane w’Uburayi bagaragaye mu birori bya Rwanda Day 2013 i London mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize basabye Perezida w’u Rwanda gutegura uburyo yazigisha abandi bayobozi ba Afurika ihame ryo kwigira no guharanira kwihesha Agaciro.

Abanyarwanda bakwiye gukura bakava ku ibere ry’amahanga- Perezida Kagame

Yanditswe ku itariki ya: 20-05-2013 - Saa: 17:21'
Ibitekerezo ( 4 )

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira Abanyarwanda guhindura imyumvire bagafata ingamba zo kwibeshaho, bakihitiramo uko bashaka kubaho kuko kubeshwaho n’inkunga z’amahanga bisa no kwizirika ku ibere kandi umuntu nyawe agomba gucuka akibeshaho.

Icyo Abanyarwanda baba mu gihugu imbere bavuga kuri Rwanda Day

Yanditswe ku itariki ya: 19-05-2013 - Saa: 14:16'
Ibitekerezo ( 6 )

Mu gihe Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi bitabiriye umunsi wiswe “Rwanda Day” wabereye mu mujyi wa London mu Bwongereza bakaganira na Perezida Kagame, Kigali Today yegereye abaturage mu turere dutandukanye bayigaragariza uko babona uwo munsi.

Mu Rwanda umwana wa minisitiri n’uw’umuhinzi bapiganira kubona umwanya mu ishuri

Yanditswe ku itariki ya: 19-05-2013 - Saa: 00:30'
Ibitekerezo ( 6 )

Bamwe mu Banyarwanda badaherutse mu Rwanda batunguwe no kumva ko ubu mu Rwanda hasigaye harangwa n’imikorere yuzuye ubutabera izira ikimenyane ku buryo ngo umwana wa minisitiri muri leta n’uw’umuhinzi bahurira mu kizamini kimwe bahatanira kubona umwanya mu ishuri rikomeye kandi bagakosorwa nta marangamutima.

Abanyafurika baba Iburayi bifuza ko abaperezida babo bakwigana Perezida Kagame

Yanditswe ku itariki ya: 19-05-2013 - Saa: 00:13'
Ibitekerezo ( 2 )

Abanyafurika baba ku mugabane w’Uburayi ngo bifuza cyane ko abayobozi b’ibihugu byabo bakwigana perezida w’u Rwanda ufata umwanya akajya gusura Abanyarwanda baba mu mahanga, mu gihe bo babona abayobozi babo mu bitangazamakuru gusa.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile