Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS muri Sudan y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian, tariki 17 Mata 2024, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri iki gihugu, kiri mu murwa mukuru wacyo, Juba.
Mu ijoro ku wa 17 Mata 2024 hakinwe imikino ibiri yo kwishyura muri 1/4 cya UEFA Champions League yasize Bayern Munich na Real Madrid zigeze muri 1/2.
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 16 Mata 2024, yasize inzu igwiriye umugore n’umwana ahitwa mu Rurenda mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.
Mu Bwongereza, umugabo n’umugore bahawe gatanya ya burundu babibeshyeho, biturutse ku kwibeshya k’umwanditsi wo mu kigo gifasha abantu mu by’amategeko (law firm), wohereje dosiye itariyo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Bugesera FC igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024.
Ibuka ivuga ko hari abarimu iyo bari mu ishuri bavuga ibyanditswe neza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bagera ahiherereye bakavuga ibitandukanye na byo. Ibuka ivuga ko ibyo umwana yumva byose bimugira ingaruka. Aha ni ho ihera isaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside.
Itorere Angilikani mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, ryatangiye ibikorwa byo kurwanya igwingira bahereye ku mugore utwite, kuko basanga kumukurikirana bizarinda umwana kugira imirire mibi, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iryo torero, Ndagijimana Céléstin.
Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert atangaza ko gushyingira abajenosideri bakomeye no kuba hari benshi bavukaga muri Komini Nyabikenke mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, byatije umurindi kwihutisha Jenoside muri icyo gice.
Mu mwaka 2005 ingo zari zifite umuriro w’amashanyarazi n’uturuka ku zuba zari 4.3% ariko uyu munsi ingo 76 zifite umuriro w’amashanyarazi mu ngo ijana. Ibi byahinduye ubuzima mu ngeri zitandukanye. N’ubwo hakigaragara imbogamizi kubagezweho nawo n’abo utarageraho, REG itanga ibisubizo ifatanyije n’abaturage.
Umuryango Unity Club Intwararumuri watangiye icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza Ubunyarwanda, "Ndi Umunyarwanda Integration Project".
Abaturage bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, hangayikishijwe n’amabandi amaze iminsi yigabiza amashyamba yabo, agatemamo ibiti akajya kubigurisha, bo bagasigara mu bihombo.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko uyu munsi buri mwana wese yemerewe kwiga igihe agejeje imyaka yo kujya ku ishuri. Ivuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ababuzwaga ubwo burenganzira ariko uyu munsi abana bose babunganya.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 yakiriye Madamu Heike Uta Dettmann, Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi banareba ku bindi bikorwa byakongerwamo imbaraga mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoranire myiza hagati (...)
Ubwo Perezida Paul Kagame aheruka guha ipeti rya 2nd Lieutenant abasore n’inkumi 624, abakurikiye icyo gikorwa babonye ko akarasisi k’ingabo kakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Inzobere z’abaganga bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) zaturutse mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024 zatangiye ibikorwa byo kuvura abaturage ku buntu mu Karere ka Karongi.
Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum - LAF), ku bufatanye n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’abaturage (Rwanda Civil Society Platform - RCSP), bishyize hamwe bategura inama nyunguranabitekerezo hagamijwe kugaragariza abantu bo (...)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u mu mukino wa Handball (APR HC), yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe , yerekeje mu gihugu cya Algeria ahazebera imikino izahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Cup Winners Cup).
Mukeshimana Mediatrice avuka mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, ari na ho yarokokeye. Mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 16 y’amavuko yiga mu mashuri yisumbuye ahitwa i Remera-Rukoma, ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Ariko mu gihe cya Jenoside yari mu biruhuko, bituma yirukankana n’abo mu muryango we, bamwe (...)
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), wasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’inzego z’ibanze zibegereye, gushyigikira no gufasha banyeshuri mu bikorwa byo kwibuka, kuko usanga hari abatabiha uburemere bwabyo.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), uratangaza ko mu myaka 30, Leta imaze gushora amafaranga asaga Miliyari 427Frw mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.
Ikipe ya Paris Saint-Germain yaraye igeze muri 1/2 cya UEFA Champions League itsinze FC Barcelona ibitego 4-1 mu mukino wa 1/4 wo kwishyura wabereye muri Espagne, Dortmund isezerera Atletico Madrid.
Umubyeyi witwa Akizanye Jacqueline warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rongi, aratangaza ko amaraso y’umwana we bamutemeye mu mugongo, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari yo mbarutso yo kurokoka kwe.
Hari abantu bakunda imigati ariko rimwe na rimwe bakayirya ibahenze kandi nyamara bashobora kuyikorera. Abandi bakakubwira ko bifuza kuyikorera ariko bagakomwa mu nkokora no kutagira ifuru. Dore uko wakora umugati iwawe mu rugo bitagusabye kugura ifuru.
N’ubwo hamaze guterwa intambwe mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, haracyari imyumvire idahwitse aho hari ababona umukobwa nk’udashoboye, umuhungu nk’ushoboye byose, ibyo bikagira ingaruka kuri bose.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko imishinga icyenda y’amazi iteganyijwe gukorwa mu Karere nitangira gukora yose ikibazo cy’amazi meza kizakemuka burundu ku buryo abaturage bose bazabasha kuyabona.
Kuririmba cyangwa se gucuranga ibikoresho bitandukanye bitanga umuziki bifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza no mu gihe umuntu ageze mu zabukuru, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza.
Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bavuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro babufata nk’akazi k’ibanze baboneramo amafaranga menshi ugereranyije n’indi mirimo, ibi bikaba bibafasha kwikemurira ibibazo by’imibereho mibi n’ubukene bahozemo, bakiteza imbere.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, arifuza ko umwarimu witwa HABINSHUTI Callixte ukekwaho amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside yahanwa kuko aroga urubyiruko yigisha.
Buri zina rya buri gace mu Rwanda usanga rigira inkomoko yaryo n’impamvu ryahiswe. Nk’uko Kigali Today ibakusanyiriza inkomoko y’inyito z’amazina y’ahantu hatandukanye ubu yabakusanyirije amateka y’izina ry’ahitwa kuri Mbyo mu karere ka Bugesera.
Imbuga nkoranyambaga zirimo urw’ikinyamakuru The Chronicles, zazindutse zitangaza ko Umunyemari w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye kugenzura imikorere ya gahunda ya Girinka, kugira ngo harebwe uko itanga umusaruro n’aho yagiye igira ibibazo, cyane cyane nk’aho hari abaturage bahabwaga inka nyuma bakazinyagwa, kandi ubundi ngo inka yageze mu rugo igoma kurugumamo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, abari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ubumenyi butagira uburere buba butuzuye.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko Abakoloni bagize uruhare mu gutandukanya Abanyarwanda ndetse Repubulika ya mbere n’iya kabiri zakomeje kubiba urwango zihereye mu burezi ari byo byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Nyuma yo gusobanura amateka yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwasabwe gukomera (...)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, aratangaza ko iyo Leta ibaye mbi n’abaturage baba babi, yaba nziza bakaba beza nk’uko bigaragara kuri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda imaze imyaka 30 yubaka ubumwe, bwasenywe na Leta zabanje za Repubulika ya mbere n’iya Kabiri.
Mu ntangiriro z’itangazamakuru ry’u Rwanda, harimo igitangazamakuru cyigenga cyabayeho mu gihe cy’ubukoroni, ubwo Kiliziya Gatolika yari iri mu nkubiri yo kwamamaza ivangili. Icyo gihe ni bwo habayeho ikinyamakuru kitwaga Kinyamateka mu 1933 na Dialogue mu 1967 byari bifite umurongo ushingiye ku kwamamaza gahunda za Kiliziya.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko mu cyumweru cyo kwibuka kuva tariki ya 07 kugera tariki ya 13 Mata 2024, hakiriwe amadosiye 52 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volleyball "CAVB Club Championship 2024" rikomeje kubera mu gihugu cya Misiri, ikipe ya Police VC yabonye intsinzi ya kabiri mu gihe Gisagara Volleyball Club yo bikomeje kwanga.
Umuhoza Brigitte warokokeye Jenoside ahahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri), yavuze urugendo rugoranye yaciyemo ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya Gasogi United yatsindiye Police FC mu rugo kuri Kigali Pelé Stadium 1-0, mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro 2023-2024 itera intambwe igana ku mukino wa nyuma.
Mu gihe mu Rwanda harimo kwitegurwa amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iravuga ko nta wemerewe gusinyira umukandida wigenga mu matora, atari kuri lisiti y’itora.
Igisirikare cya Israel yatangaje ko izihorera ku gihugu cya Iran, ikayisubiza ku bitero yayigabyeho tariki 13 Mata 2024.
Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko kuba we n’abandi bakiriho, babikesha amagambo y’Umukuru w’Igihugu abakomeza, arimo iryo yavuze atangiza gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, rwubatse ahahoze Ingoro y’ubutabera (Cour d’Appel de Ruhengeri), ni hamwe mu Rwanda mu hazwi amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko inzirakarengane z’Abatutsi basaga 800 biciwe kuri urwo rukiko mu gihe bari bazi ko bizeye ubutabera.
Rugamba Focas uyobora Umudugudu wa Rubaya, wari hamwe n’umunyerondo witwa Habyarimana Félix akaba anashinzwe umutekano mu Mudugudu ndetse na SEDO w’Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo; ubwo bari mu nzira bajya gukemura ikibazo cy’umuturage wari ubatabaje ko yakubiswe, bahuriyemo n’insoresore (...)
Ubuyobozi bw’Ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), buratangaza ko imishinga y’ibikorwa remezo za Leta zifatanyamo n’abikorera ikiri micye, kandi na yo ikadindizwa n’amikoro macye.
Abantu babarirwa mu bihumbi bahuriye muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rw’i Ruhanga mu Karere ka Gasabo, banashyingura mu cyubahiro indi mibiri 16 yabonetse hirya no hino muri ako Karere.