Byumba: Batanu bafunzwe bakekwaho urupfu rw’uwitwa Rurangwa

Polisi imaze guta muri yombi abantu batanu bakwekwaho urupfu rwa Rurangwa Alexandre wishwe tariki 17/04/2013 mu murenge wa Byumba akagari ka Gisuna, umudugudu wa Gatare bamuteye ibuye muri mu mutwe (muri nyiramivumbi).

Abamaze gutabwa muri yombi ni Nyandwi Desire uzwi ku izina rya Cyabakanga n’umugore we Mukamana Solange, batuye mu kagari ka Gisuna; Habimana wari waturutse mu murenge wa Shangasha; Nizeyimana Emmanuel wo mu kagari ka Gacurabwenge ndetse na Uwayezu Jean Paul.

Impamvu bakekwa ngo n’uko Mukasonga Immaculee wabonye uyu mugabo aterwa ibuye mu mutwe atangaza ko yari aturutse mu rugo rwa Nyandwi Desire aho yari avuye gusangira n’abandi kanyanga.

Rurangwa Alexandre wari ufite imyaka 29 yishwe atewe ibuye nyuma y’uko ahamagawe n’abakekwa kuba bamwishwe ngo baze basangire kanyanga dore ko bose bivugwako bayicuruzaga; nk’uko twabitangarijwe na Nzabarinda Elie uyobora akagari ka Gacurabwenge.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka