Rubavu: Itorero ryasubiranyemo bamwe bafunga irusengero abakiristu babura aho basengera

Mu rucyerera rwa taliki 22/04/2013, abakiristu bo mu itorero rya Goshen Holy Church babuze aho basengera amasengesho ya Nibature nyuma yo gusanga urusengero basengeramo rwashyizweho ingufuri na bamwe mu bakiristu bavuga ko badashaka ko bamwe barusengeramo.

Bamwe mu bakiristu ba Goshen Holy Church bavuga ko amacakubiri yazanywe n’uwitwa Makuza Japhet wari umukiristu akabwira itorero ko Imana yamuhaye ubutumwa maze agasengerwa. Abakiristu bavuga ko baje gutegura igiterane cyo gushimira Imana Japhet we agatumira abaza kumwimika bigatungura abandi bakiristu.

Abakiristu bavuga ko kuva Japhet yakimikwa yatangiye guhindura ibintu mu itorero birimo no kugurisha intebe z’itorero, amacakubiri yakomeje mu itorero bituma abaturage bacikamo ibice.

Japhet n’abamukurikiye bashaka kwitandukanya n’ubuyobozi bw’itorero rya Muhanga aribwo buyobozi bukuru ku rwego rw’igihugu.

Nyuma yo gufungwa k’urusengero, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwasabye ko abayobozi bafitanye ikibazo bubahiriza amategeko bitashoboka bakiyambaza inkiko.

Murekezi Masasu uhagarariye ubuyobozi bw’impuzamatorero mu karere ka Rubavu avuga ko abayobozi ba Goshen Holy Church bose batujuje ibyangombwa icyo basabwa ari ukumvikana no kubahiriza amategeko.

Ibibazo by’amakimbirane mu itorero rya Goshen Holy Church bimaze igihe kitari gito kuko 2010 nabwo byari byigaragaje ndetse uwari Pasteri Bosco yirukanwa kubera amakimbirane. Abakiristu bavuga ko bababajwe n’abantu biyita abakozi b’Imana bishakira inyungu bakazigeraho babiba amacakubiri mu bakiristu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Muraho basomyi? Ikinyamakuru Kigali Today simpamya ko inkuru kuri Goshen cyatangaje ariyo cg atari yo, gusa ukuri nuko Pastor Nsengiyumva Emmanuel ariwe Muyobozi wemewe w’ Itorero Goshen Holy Church, kandi Pastor Japhet Makuza akaba ari umupastor wemewe muri iryo Torero. Icyo twakwisabira Ikinyamakuru Kigali Today nuko cyajya kireba aya ma comments asebanya ntigitume ahita. MPCR yemewe n’amategeko, ifite ubuzima-gatozi, yanyuze no muri Journal Officiel. MPCR ikorana neza n’Inzego za Leta, ifitiye akamaro igihugu - kurikirana urebe nk’inka za kijyambere MPCR iri guha abaturage, haba mu Karere ka Kamonyi, mu Karere ka Nyanza, utibagiwe n’uko MPCR ifatanije na Leta muri ibyo byose harimo no gufasha abanduye agakoko ka SIDA, MPCR yatangije ishuri ry’ imyuga ku rubyiruko rutashoboye gukomeza amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyanza, MPCR kandi ikorana n’Amatorero nk’amashami yayo, muri yo harimo na Goshen Holy Church, kandi ibyo byose ibikora ibikora ikurikije amategeko y’igihugu, na Statuts za MPCR. Ibo mvuze hano mbisomye kuri Website ya Mouvement pour Christ: www.movementforchrist.com no mu IGAZETI YA LETA yemeza MPCR n’Abayobozi bayo aribo Bwana Eraste Ndayisenga, na Rev. Pastor Silas Kanyabigega. MPCR ifite Ikicaro i Kimisagra, kandi Bureau yabo iriyubashye ushidikanya azayisure. Naho ubundi amakuru yizewe tuzi nuko Umuvugizi wa MPCR ariwe Pastor Silas Kanyabigega afite ubuhamya bwiza mu Gihugu,ntabwo yahunze ahubwo ari mu kwiga Theology muri America kandi ngo agiye kugaruka akirangiza kwiga. Umuyobozi wa Goshen rero ni Pastor Nsengiyumva Emmanuel, ushidikanye abaze Représentant Légal Suppléant wa MPCR ariwe Bwana Eraste Ndayisenga, kandi Pastor Japhet Makuza nawe akaba ari umu Pastor wemewe, ufatanije na Pastor Nsengiyumva Emmanuel. Uku ni ko kuri.

alias yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

ese ko numvise bavuga ko KANYABIGEGA Silas ukomoka ku KIBUYE ngo yatorotse GACACA ese ni ibihuha cg ni ukuri? niba se ari ukuri aracyakomeza gutangira ibyangombwa by’ITORERO mubwihisho ate? ese uwo abiha bahurira kuki?
gusa ko numva ngo ava inda imwe n’uwo MAKUZA Japhet ufatanyije na NSENGIYUMVA Emmanuel . yewe ni akazu bakoze. mukurikirane ibyo bintu wenda ibyari bihishwe byasobanuka.AKARERE KA KARONGI kabikurikirane karebe niba atari ibihuha.

MUKUNZI yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Aba bose mubona batangaibitekerezo barwanya iriya nkuru ya Goshen ,ni abafatanyije na NSEGIYUMVA Emmanuel bashaka ko azabaha ubuyobozi, bakabona uko bakomeza gusahura itorero ni nayompamvu hagira abahuguruka bahaka kurwanya ibisambo bagakora imitwe yo kubisenya. nawe se ko uriya NSEGIYUMVA Emmanuel yasengeraga muri ZONE TEMPLE wowe wabyiyumvisha gute ko aza afite ibyangambwa bimugira REPRESENTENT WA GOSHEN aho hari aho wabibonye ,uretse gukoresha uburiganya ashaka imali aho yayiburiye. Ese yagiye agakora ibya PHARMACIE ko aribyo ashoboye niba atarabuze igishoro. MPCR bitwaza nayo nta biro igira ,iyoborerwa mu kirere . dore ko uyiyobora yahunze igihugu (KANYABIGEGA Silas) ukomoka ku KIBUYE ahubwo abayobozi bakurikirane icyamujyanye hanze.ikindi MPCR itanga uburenganzira bwo gufungura amatorero ,ariko ntabwo ariyo ishyiraho ABAYOBOZI.Ese ko abaturage aribo bishyiriraho ubayobora ,MPCR urabona atariyo iteza amakimbirane. Mukurikirane ibyayo bimenyekane abakirisito bave mu rujijo.naho abavuga BOSCO babuze indi Turufu bakoresha kandi ikinyoma kizagaragara.

umukirisito wa Goshen yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Muravuga i Rubavu ibi bintu by’abantu bavuga ko ari abakozi b’Imana byarateye bagasenya insengero hambere aha ahitwa I Rwamagana hari umukristo uherutse kwirukanisha Pasteur Imana ikinga Akaboko yamureze ibirego cyokora nezaneza wagirango n’igihe bajya bavunga yasangiye n’indaya ndavuga yesu n’ibindi Abakristu nabo bari bagiye guteza amahane da ntibyoroshye abahanuzi bo mu bihe bya nyuma ahaaaaaaaaaa.

MUCYO yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Muravuga i Rubavu ibi bintu by’abantu bavuga ko ari abakozi b’Imana byarateye bagasenya insengero hambere aha ahitwa I Rwamagana hari umukristo uherutse kwirukanisha Pasteur Imana ikinga Akaboko yamureze ibirego cyokora nezaneza wagirango n’igihe bajya bavunga yasangiye n’indaya ndavuga yesu n’ibindi Abakristu nabo bari bagiye guteza amahane da ntibyoroshye abahanuzi bo mu bihe bya nyuma ahaaaaaaaaaa.

MUCYO yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Nonese ko itorero rikorera mukarere runaka haba hari urihagarariye m’uburyo bwemewe n’amategeko muri ako karere, ubwo ubuyo bozi bw’akarere buyobewe ufite ibyangombwa byo guhagararira itorero? Ubwo abo bafunze nabo bangaga ahari ko hari amakimbirane yahaboneka, cg bajye basengera iwabo, harin icyo bitwaye! Bosco niwe uri kubavuyanga akoresheje Donat!

Karabaye yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Iyi nkuru iratangaje! K’umuntu uzi ukuri biranasekeje! Umunyamakuru wa RC Rubavu bita Magarambe bamwihereye uduceri atangaza amakuru atagenzuye neza none uyu nawe agendeye mukugare! Ibi bintu by’umwuka mubi ubyihishe inyuma ni Pastor NTIBANYURWA J.Bosco wayoboraga iri torero nyuma aza kurivamo kubera amakosa yakoze none yahaye HARERIMANA Donat inoti ngo atezemo akaduruvayo,impamvu yo gufunga ngo hari abarfite imigambi yo kwiba ibikoresho by’urusengero! Ubuyobozi bubukurikiranire hafi!

Ukuri yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ejo barasenze ahubwo aho batasenze ni uyu munsi mugitondo!Nkurikije kandi uko iyi nkuru yavuzwe kuri RC Rubavu uyu Japhet uvuga ahangaha siwe uvugwa, ahubwo ni uwitwa Nsengiyumva Emmanuel, ikindi kandi uyu Emmanuel afite ibyangombwa bimwemeza nk’umuyobozi wa Goshen murwego rw’igihugu, abo banyamuhanga nibo banyamanyanga!

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Iyi nkuru iratangaje, sinarinzi ko umuntu atangaza amakuru nk’ayangaya atayahagazeho! Ubu nk’uyu Japhet aramutse akujyanye munkiko wasanga uvuga ngo urarenganye! Uzongere ukore inkuru ivuguruza iyingiyi kuko ntabwo yujuje ubuzira nenge! Igitekerezo cyanjye ntimukinyonge!

Saviola yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Haaa! Mna amadini aragwira Goshen haaaa Banyarwanda pe tujye turebana ubushishozi kuko besshi bishira amadini bashaka indamu ho gukora ubutumwa nk’uko Yezu yabutanze nta damu abutegerejemo nukuri abasenga musenge kuko twajwemo

NDEBENAMWE yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ntimumbwire ko uwo Mu Masasu ari mwenewabo wa Masasu wo muri Restauration Church!! Ayo madini basigaye bashinga nk’abashinga utubari cyangwa resitora nta kindi aba agamije uretse gufodora ibifu biganisha ku buhemu n’ubwambuzi. Sinzi ko Leta izashobora guhangana nabyo niba twe nk’abanyagihugu tutabimye occasion yo kudukiniraho.

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Nyabarongo yica uyizaniye. Haruwo bakurura amashsti? Mujye mubajyanira cash niyo bashaka

rugi yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka