Muhanga: Basanga Leta yarahaye agaciro abazize Jenoside ariko ngo hari byinshi byagakozwe

Bwamwe mu batuye akarere ka Muhanga basanga Leta y’u Rwanda yarakoze byinshi biganisha ku guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ngo haracyari byisnshi byagakozwe birimo ubushakashatsi bwimbitse kuri Jenoside.

Bimwe mu byo bagaragaza byerekana ko Leta abazize Jenoside mu w’1994 bahawe agaciro ngo ni uko bashyizeho igihe cyihariye cyo kubibuka.

Anatole Musoni agira ati: “iki gihe dufite cyo kwibuka abacu ni intambwe nziza kuko hari ubwo nawo tutari kuwubona bitewe n’ubutegetsi bundi bwaba buriho ariko uburiho bwo bwagize icyo bukora”.

Ikindi kivugwa kigaragaza ko Leta y’u Rwanda yafashije ababuze ababo gukomeza kubaha agaciro ngo ni uko Leta y’u Rwanda yashyizeho komisiyo y’igihugu yo kurwanda Jenoside (CNLG).

Aha bakaba basanga uku ari uguha agaciro Abatutsi bazize iyi Jenoside kuko bifuje ko hatagira indi Jenoside yakongera kuba ukundi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Genovieve Uramyumukiza umwe mubo twaganiriye nawe asanga uko imyaka igenda ihita Abanyarwanda bajyenda bumva akamaro ko kurwanya iyi Jenoside.

Aha akaba afatira ku bwitabire buri kugaragara muri iyi minsi mu karere ka Muhanga kuko ngo abantu bari kwitabira ku bwinshi ugereranije no mu bihe byahise.

Abitabira ibiganiro mu karere ka Muhanga baba ari benshi.
Abitabira ibiganiro mu karere ka Muhanga baba ari benshi.

Bakomeza berekana ko hakiri byinshi byo gukorwa mu kurwanya Jenoside, kuko bavuga ko iyi komisiyo yo kuyirwanya yagakwiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri Jenoside kuko ubwakozwe ubu ari bucye cyane ugereranijen’uburemere bwayo.

Bavuga ko hakenewe gukorwa ibitabo, amafilime n’ubundi bushashatsi ku buryo buramba kandi bugaraza uko Jenoside yakozwe ndetse n’uburyo yateguwemo kuko bikiri bike.

Aha bamwe usanga bavuga ko nta gikorwa cyo gukusanya ubuhamya butandukanye mu turere kigeze kibaho kandi hari abantu bafite byinshi byo kuba bavuga ariko bakaba barabuze aho babivugira.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka