Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika yasimbuwe
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane tariki 21/03/2013 yasabye ko Madamu MUKANTABANA Mathilde ahagararira u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rwa Ambasaderi.
Muri Amerika u Rwanda rusanzwe ruhagarariwe na Ambasaderi James Kimonyo.
Muri iyo nama kandi hafatiwemo ibindi byemezo birimo ko amashuri y’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza (Rwamagana, Kibungo, Nyagatare, Byumba na Kabgayi) iva muri Minisiteri y’Ubuzima ikajya muri Minisiteri y’Uburezi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwatorewe kuba mu nama y’ubuyobozi bw’ ikigo gishinzwe gutera inkunga ibihugu kugira ngo bibashe guhangana n’ibiza. U Rwanda ruhagarariye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Urukiko rw’Ikirenga wa Amerika rwanze kwakira ikirego cya Peter ERLINDER yari yareze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yahanuye indege ya HABYARIMANA, kubera ko nta shingiro gifite.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
May God help her to acomplish that task.
Jye nshimishwa n’ukuntu gvt yacu idahwema guteza imbere Abadamu.
Nyakubahwa madame Mukantabana Imana izamufashe mukazi atumwemo muri AMERIKA.