Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika yasimbuwe

21-03-2013 - 14:37'
Ibitekerezo ( 3 )

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane tariki 21/03/2013 yasabye ko Madamu MUKANTABANA Mathilde ahagararira u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rwa Ambasaderi.

Muri Amerika u Rwanda rusanzwe ruhagarariwe na Ambasaderi James Kimonyo.

Muri iyo nama kandi hafatiwemo ibindi byemezo birimo ko amashuri y’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza (Rwamagana, Kibungo, Nyagatare, Byumba na Kabgayi) iva muri Minisiteri y’Ubuzima ikajya muri Minisiteri y’Uburezi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwatorewe kuba mu nama y’ubuyobozi bw’ ikigo gishinzwe gutera inkunga ibihugu kugira ngo bibashe guhangana n’ibiza. U Rwanda ruhagarariye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Urukiko rw’Ikirenga wa Amerika rwanze kwakira ikirego cya Peter ERLINDER yari yareze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yahanuye indege ya HABYARIMANA, kubera ko nta shingiro gifite.

Kigali Today

Andi makuru - Mu Rwanda
Ngoma: Pro-Femmes Twese Hamwe irasaba imiryango yayo kutarambiriza ku nkunga
1/07/2015

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari imwe mu miryango y’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe icumbagira nyuma y’aho abaterankunga bayo bahagaze, Pro-Femme Twese Hamwe irasaba (...)
Gatsibo: Ababyeyi batita ku isuku y’abana babo bazajya bahanwa
1/07/2015

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwahagurukiye ababyeyi batita ku isuku y’abana babo, buvuga ko bazajya bafatira ibihano umubyeyi wese utazirikana isuku y’umwana we haba ku mubiri (...)
Ububiligi bwatanze miliyoni 35.5Euro yo kwegereza abaturage ubuvuzi n’ubuyobozi
30/06/2015

U Rwanda rwakiriye inkunga y’igihugu cy’u Bubiligi ingana na miliyoni 35.5 z’amayero(Euro), ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 28.5 Rwf, kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena (...)
Dushobora kugena uko tubanira abandi, ariko ntitwabagenera uko batubanira - Perezida Kagame
30/06/2015

Perezida Wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arasaba abaturage b’Akarere ka Rusizi kubana neza b’abaturage b’ibihugu by’Uburundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 1824

Ibitekerezo

May God help her to acomplish that task.

yanditse ku itariki ya: 22-03-2013

Jye nshimishwa n’ukuntu gvt yacu idahwema guteza imbere Abadamu.

salim yanditse ku itariki ya: 22-03-2013

Nyakubahwa madame Mukantabana Imana izamufashe mukazi atumwemo muri AMERIKA.

alexandre yanditse ku itariki ya: 21-03-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda