Espoir BBC yagukanye igikombe cya Play-off

Ikipe ya Espoir Basketball Club yegukanye igikombe cya Play-off ku wa gatandatu tariki 16/03/2013, nyuma yo gutsinda APR BBC umukino wa nyuma wa gatatu wabereye kuri Stade ntoya i Remera.

Intsinzi y’amanota 79 kuri 57, yatumye Espoir BBC igira imikino itatu yatsinze ari nayo iteganwa n’amategeko agenga Play- off kugirango ikipe itware igikombe.

Mu mukino wa mbere wahuje aya makipe, Espoir BBC yashinzwe mu mwaka wa 1963, yari yatsinze amanota 89 kuri 63, umukino wa kabiri Espoir BBC yarigaragaje cyane itsinda amanota 106-54, ari nawo watumye abakunzi bayo bizera ko n’igikombe bazacyegukana.

Abakinnyi ba Espoir BBC.
Abakinnyi ba Espoir BBC.

Uko kwizera ko igikombe basa n’abamaze kucyegukana nicyo cyatumye ikipe yirara ndetse igice cya mbere cy’uwo mukino wa gatatu cyarangiye APR BBC iri imbere n’amanota 35-34, dore ko yari yatangiranye umukino ishyaka ryinshi.

Umutoza wa Espoir BBC, John Bahufite, yatangaje ko kwirara cyane byari bibakozeho. “Abakinnyi baje ubona bizeye neza ko batwara igikombe bituma batitanga cyane uko bikwiye.

Nyuma yo kubona ko igice cya mbere kirangiye APR BBC iturusha, abakinnyi nababwiye ko bagomba kuyitondera, bagakinana imbaraga kandi bakagabanya gukora amakosa, kandi byaje kutugirira akamaro turatsinda”.

Umukinnyi wa Espoir BBC aganira n'uwa APR BBC nyuma y'umukino wabahuje.
Umukinnyi wa Espoir BBC aganira n’uwa APR BBC nyuma y’umukino wabahuje.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kwigaragaza cyane ku ruhande rwa Espoir BBC ibifashijwemo na bamwe mu bakinnyi bayo b’imena nka Mugabe Aristide, Kami Kabange na Muhizi Olivier, nibyo byatumye begukana intsinzi y’amanota 79 kuri 57 ya APR BBC.

Nubwo yatsinzwe, APR BBC yiganjemo abakinnyi bakiri batoya, ibifashijwemo na Lionel Hakizimana na Kapiteni wayo Theoteam Muramira, bagoye cyane ikipe ya Espoir bitandukanye no mu mukino wa kabiri aho bari batsinzwe amanota 106-54.

Umutoza wa APR BBC wungirije, Frank Rubanzangabo, avuga ko Espoir yabatsinze kubera kubarusha inararibonye, ariko ko mu mwaka utaha ikipe yabo izaba imeze neza.

Yagize ati “Kuba twatangiye turusha Espoir niyo ntego twari twihaye, ariko mwabonye ko abakinnyi bacu baje kunanirwa hanyuma Espoir ikatuzamukana ikanadutsinda.

Ahanini buriya baturushije inararibonye kuko usanga abakinnyi bayo bakuze kandi bamenyereye amarushanwa kurusha abakinnyi bacu. Ariko ndizera ko umwanya wa kabiri tubonye ari nawo twatwaye muri shampiyona, ugaragaza ko muri shampiyona itaha dushobora no kuzatwara igikombe”.

Ibyishimo byari byinshi ku bakinnyi ba Espoir BBC.
Ibyishimo byari byinshi ku bakinnyi ba Espoir BBC.

Imikino ya Play-offs y’uyu mwaka yari yitabiriwe n’amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona. Uretse Espoir BBC na APR BBC zanageze ku mukino wa nyuma, hari kandi Kigali Bbasketball Club (KBC), na Cercle Sportif de Kigali (CSK).

Izo kipe ebyiri zasezerewe muri ½ cy’irangiza, maze zihatanira umwanya wa gatatu waje kwegukanwa na KBC.

Espoir BBC yegukanye igikombe cya Play off cy’uyu mwaka, nyuma yo kwegukana n’igikombe cya shampiyona, yahawe igikombe n’amafaranga ibihumbi 500, naho APR BBC yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 400.

Amakipe yombi kandi, kimwe n’ayandi yose yitabiriye irushanwa, yahawe n’imipira yo gukina.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka