UN ikomeje ubufatanye na MINADEF

Ku wa kabiri tariki 19/02/2013, uhagarariye umuryango w’abibumbye (UN) mu Rwanda, Lamin Momodou Manneh yagiranye ibiganiro na Ministeri y’ingabo (MINADEF), bigamije gukomeza guteza imbere ubufatanye izo nzego zombi zisanzwe zifitanye.

Lamin Manneh ari kumwe na Ministiri w’ingabo, Gen James Kabarebe, bavuze ko bashyigikiye umusaruro ishuri ryigisha kubungabunga amahoro riri i Nyakinama mu karere ka Musanze (Rwanda Peace Academy) ritanga, wo kwigisha gukumira amakimbirane no guharanira kubaka amahoro mu karere.

Minisitiri w'ingabo n'uhagarariye UN mu Rwanda, hamwe n'abandi bayobozi ku mpande zombi mu biganiro.
Minisitiri w’ingabo n’uhagarariye UN mu Rwanda, hamwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi mu biganiro.

Banizeza ko ubufatanye bw’inzego zombi buzateza imbere gahunda yo kohereza abajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye byo ku isi, nk’uko itangazo rya Ministeri y’ingabo (MINADEF) ribigaragaza.

Izi nzego zombi zivuga ko zizaharanira ivangwa ry’abagabo n’abagore mu ngabo zoherezwa kubungabunga amahoro mu mahanga. MINADEF n’amashami yose ya UN (one UN) bivuga ko bifatanije gahunda izamara imyaka itanu y’imikoranire.

Uhagarariye UN mu Rwanda (uwa kabiri uhereye iburyo) hamwe n'abayobozi muri minisiteri y'ingabo.
Uhagarariye UN mu Rwanda (uwa kabiri uhereye iburyo) hamwe n’abayobozi muri minisiteri y’ingabo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka