UN ikomeje ubufatanye na MINADEF

Yanditswe ku itariki ya: 20-02-2013 - Saa: 09:11'
Ibitekerezo ( )
Print

Ku wa kabiri tariki 19/02/2013, uhagarariye umuryango w’abibumbye (UN) mu Rwanda, Lamin Momodou Manneh yagiranye ibiganiro na Ministeri y’ingabo (MINADEF), bigamije gukomeza guteza imbere ubufatanye izo nzego zombi zisanzwe zifitanye.

Lamin Manneh ari kumwe na Ministiri w’ingabo, Gen James Kabarebe, bavuze ko bashyigikiye umusaruro ishuri ryigisha kubungabunga amahoro riri i Nyakinama mu karere ka Musanze (Rwanda Peace Academy) ritanga, wo kwigisha gukumira amakimbirane no guharanira kubaka amahoro mu karere.

JPEG - 139.8 kb
Minisitiri w’ingabo n’uhagarariye UN mu Rwanda, hamwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi mu biganiro.

Banizeza ko ubufatanye bw’inzego zombi buzateza imbere gahunda yo kohereza abajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye byo ku isi, nk’uko itangazo rya Ministeri y’ingabo (MINADEF) ribigaragaza.

Izi nzego zombi zivuga ko zizaharanira ivangwa ry’abagabo n’abagore mu ngabo zoherezwa kubungabunga amahoro mu mahanga. MINADEF n’amashami yose ya UN (one UN) bivuga ko bifatanije gahunda izamara imyaka itanu y’imikoranire.

Uhagarariye UN mu Rwanda (uwa kabiri uhereye iburyo) hamwe n'abayobozi muri minisiteri y'ingabo.
Uhagarariye UN mu Rwanda (uwa kabiri uhereye iburyo) hamwe n’abayobozi muri minisiteri y’ingabo.

Simon Kamuzinzi

Andi makuru - Mu Rwanda
Polisi y’igihugu yamuritse igitabo ku mateka yo gucunga umutekano kuva mu gihe cy’ubukoloni
31/07/2014

Polisi y’igihugu yashyize ahagaragara igitabo cy’amapaji 278, kivuga ku mateka yo gucunga umutekano mu Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni n’ibigwi bya Polisi y’igihugu kuva (...)
Nyanza: Ikigo IPAR kirakora ubushakashatsi ku mihigo
31/07/2014

Itsinda ry’abakozi b’ikigo The Institute of Policy Analysis and Research (IPAR) bari mu karere ka Nyanza kuva tariki 29 kugeza ku ya 30/07/2014 mu rwego rwo gukora (...)
Musanze: Umubyeyi wirukanwe muri Tanzaniya arishimira ko yabonye inzu ye
31/07/2014

Nyirakadari Dina, umwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya utuye mu Kagali ka Garuka mu Murenge wa Musanze ho mu Karere ka Musanze arishimira ko ubuyobozi bwamufashije (...)
Minisitiri Biruta arasaba abakozi ba MINERENA agiye kuyobora kongera imbaraga mu kazi
31/07/2014

Minisitiri mushya muri Ministeri y’Umutungo kamrere (MINERENA), Dr. Vincent Biruta, arasaba abakozi bagiye gukorana kongera imbaraga mu kazi kugira ngo babashe kuzuza (...)
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


KT Radio - Listen Live
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire