Lolilo yishimiye uko yakiriwe i Nyamagabe

Umuhanzi Nzeyimana Nassor umenyerewe ku izina rya Lolilo ukomoka mu gihugu cy’Uburundi avuga ko yishimiye uko yakiriwe mu karere ka Nyamagabe ubwo yahazaga kuririmbira abakundana ku munsi wa St. Valentin.

Lolilo atangaza ko akibona ubutumire bumuhamagarira kuririmbira muri Hotel Golden Monkey iri mu karere ka Nyamagabe ku munsi wahariwe abankundana, ngo yumvise ari ikintu cy’ingirakamaro kuko yari agiye kugera ahandi hantu hashyashya mu buzima bwe kandi ngo ahageze yishimiye uko yakiriwe.

Aganira n’umunyamakuru wa Kigali today, Lolilo yagize ati: “Ni ukuri kw’Imana novuga ko publique yajyohewe, bamfashe neza cyane bakoma amashyi, bakomye induru, urumva banyakiriye neza vraiment nishimiye ukuntu banyakiriye”.

Lolilo yasabye abantu b’i Nyamagabe gukunda abacuranzi bakabateza imbere kandi bagakomeza gukorana nabo, akaba yanabijeje ko bitarangiriye aho bazakomeza gukorana.

Kayitare Wayitare Dembe, Umukozi wa Golden Monkey Hotel, DJ Pin wo muri golden monkey Hotel, Lolilo ndetse na Alaim nyuma yo gushimisha abakunzi babo.
Kayitare Wayitare Dembe, Umukozi wa Golden Monkey Hotel, DJ Pin wo muri golden monkey Hotel, Lolilo ndetse na Alaim nyuma yo gushimisha abakunzi babo.

Mu ndirimbo yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo ku munsi w’abakundana, Lolilo yatangaje ko yabonye indirimbo “bime amatwi” ariyo yashimishije abafana, akaba yaratunguwe no kuba iyo ndirimbo y’urukundo igikunzwe.

Lolilo ngo yazaniye Abanyarwanda ibintu bishyashya birimo Album yitwa “Mbera umu Avocat w’urukundo” iriho indirimbo 18 ndetse na filime yakinnye yitwa “The Eagle” ariko ngo akaba atarabashije kuzana ama DVD muri iki gitaramo, gusa ngo umuntu yabimusaba kuri internet akaba yabibona.

Lolilo yatangaje ko afite gahunda yo gukomeza ibitaramo hirya no hino haba i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, iwabo i Burundi mu Cibitoke, ndetse akazanajya muri Afurika yepfo aho naho afiteyo igitaramo.

Lolilo ngo akunda Abanyarwanda cyane ko n’ubwo ari Umurundi ariko mama umubyara ari Umunyarwanda, bityo akaba afitanye igihango n’u Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMUREGEWAKASI AKARERE KAGISAGARA NUKURI NDISHIYMEPEE KUBARORIRO YAYGE ZEIYAMAGABE
NIBINUYBIZA J
TUMUHAYE IKAZE
MUMUREGEWAKASI
IMANAIMUHEAMAHI
RWEMESHI?

BIMEYIMANA yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka