Lolilo yishimiye uko yakiriwe i Nyamagabe

16-02-2013 - 15:29'
Ibitekerezo ( 1 )

Umuhanzi Nzeyimana Nassor umenyerewe ku izina rya Lolilo ukomoka mu gihugu cy’Uburundi avuga ko yishimiye uko yakiriwe mu karere ka Nyamagabe ubwo yahazaga kuririmbira abakundana ku munsi wa St. Valentin.

Lolilo atangaza ko akibona ubutumire bumuhamagarira kuririmbira muri Hotel Golden Monkey iri mu karere ka Nyamagabe ku munsi wahariwe abankundana, ngo yumvise ari ikintu cy’ingirakamaro kuko yari agiye kugera ahandi hantu hashyashya mu buzima bwe kandi ngo ahageze yishimiye uko yakiriwe.

Aganira n’umunyamakuru wa Kigali today, Lolilo yagize ati: “Ni ukuri kw’Imana novuga ko publique yajyohewe, bamfashe neza cyane bakoma amashyi, bakomye induru, urumva banyakiriye neza vraiment nishimiye ukuntu banyakiriye”.

Lolilo yasabye abantu b’i Nyamagabe gukunda abacuranzi bakabateza imbere kandi bagakomeza gukorana nabo, akaba yanabijeje ko bitarangiriye aho bazakomeza gukorana.

Kayitare Wayitare Dembe, Umukozi wa Golden Monkey Hotel, DJ Pin wo muri golden monkey Hotel, Lolilo ndetse na Alaim nyuma yo gushimisha abakunzi babo.
Kayitare Wayitare Dembe, Umukozi wa Golden Monkey Hotel, DJ Pin wo muri golden monkey Hotel, Lolilo ndetse na Alaim nyuma yo gushimisha abakunzi babo.

Mu ndirimbo yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo ku munsi w’abakundana, Lolilo yatangaje ko yabonye indirimbo “bime amatwi” ariyo yashimishije abafana, akaba yaratunguwe no kuba iyo ndirimbo y’urukundo igikunzwe.

Lolilo ngo yazaniye Abanyarwanda ibintu bishyashya birimo Album yitwa “Mbera umu Avocat w’urukundo” iriho indirimbo 18 ndetse na filime yakinnye yitwa “The Eagle” ariko ngo akaba atarabashije kuzana ama DVD muri iki gitaramo, gusa ngo umuntu yabimusaba kuri internet akaba yabibona.

Lolilo yatangaje ko afite gahunda yo gukomeza ibitaramo hirya no hino haba i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, iwabo i Burundi mu Cibitoke, ndetse akazanajya muri Afurika yepfo aho naho afiteyo igitaramo.

Lolilo ngo akunda Abanyarwanda cyane ko n’ubwo ari Umurundi ariko mama umubyara ari Umunyarwanda, bityo akaba afitanye igihango n’u Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

Andi makuru - Ibirori
Two 4Real na Syntex bagiye guhurira mu gitaramo
26/08/2015

Itsinda rya Two 4Real na Syntex bagiye guhurira mu gitaramo muri Kaizen Club kuri uyu wa 29 Kanama 2015 mu rwego rwo kwegera abafana babo.
Riderman na Farida bamaze gusezerana imbere y’Imana
17/08/2015

Umuhanzi Gatsinzi Emery wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman, kuri uyu wa 16 Kanama 2015, yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Miss Agasaro Nadia (...)
Knowless yegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 5
16/08/2015

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless ni we wegukanye ku uru wa 15 Kanama 2015, intsinzi ya Primus Guma Guma Super Star, ku nshuro yayo ya (...)
“Heavenly Melodies” bagiye kumurikira alubumu yabo ya gatanu mu Rwanda
14/08/2015

Itsinda ry’abahanzi bo mu Burundi baririmba indirimbo zihimbaza Imana “Heavenly Melodies” rigiye kumurikira umuzingo (album) waryo wa gatanu mu Rwanda, mu gitaramo “Overflow (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 55

Ibitekerezo

UMUREGEWAKASI AKARERE KAGISAGARA NUKURI NDISHIYMEPEE KUBARORIRO YAYGE ZEIYAMAGABE
NIBINUYBIZA J
TUMUHAYE IKAZE
MUMUREGEWAKASI
IMANAIMUHEAMAHI
RWEMESHI?

BIMEYIMANA yanditse ku itariki ya: 17-07-2015
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

    AMAKURU

    IBIGANIRO

    Inkuru zikunzwe cyane
    1
    2
    3
    4
    5
    Dukurikire
    Rwanda Districts

    Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda