Mani Martin agiye mu iserukiramuco rya muzika muri Zanzibar

Umuhanzi Mani Martin yamaze kubona ibyangombwa by’urugendo kuburyo tariki 15/02/2013 azerekeza muri Zanzibar mu Iserukiramuco rya Muzika ritumirwamo abahanzi b’ibihangange muri muzika Nyafurika.

Mani Martin niwe munyarwanda wenyine akanaba ari nawe munyarwanda wa mbere uryitabiriye. Ubwo twavuganaga adutangariza iby’uru rugendo yatubwiye ko yanejejwe n’ikizere yagiriwe nk’umuhanzi w’umunyarwanda, kandi ko ashimira abakomeje kumufasha mu buhanzi bwe.

Hashize iminsi itari mike Mani Martin akoze impanuka ya moto ku buryo hari abari kwibazwa niba azashobora kwitabira iri serukiramuco nyamara Imana yagaragaje ukuboko kwayo iramukiza none azaryitabira.

Nubwo yakomeje abona ubutumwa bw’abamubwiraga ko impanuka ye yari igihano cy’Imana kubera yaretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel), abamukunda kandi bamushyigikiye ni benshi kandi ntibahwema kubimugaragariza.

Biteganyijwe ko Mani Martin azaririmba kuwa gatandatu tariki 16/02/2013 nk,uko yabidutangarije, akaba agomba kurara ageze muri Zanzibar kugira ngo abashe kwitegura neza.

Mani Martin azagenda aherekejwe n’abamufasha kuririmba ndetse n’ibyuma bya muzika azakoresha. Hatagize igihinduka, Mani Martin yazagaruka mu Rwanda tariki 18/02/2013 nk’uko yabidutangarije.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka