Mani Martin agiye mu iserukiramuco rya muzika muri Zanzibar

Yanditswe ku itariki ya: 13-02-2013 - Saa: 16:04'
Ibitekerezo ( )

Umuhanzi Mani Martin yamaze kubona ibyangombwa by’urugendo kuburyo tariki 15/02/2013 azerekeza muri Zanzibar mu Iserukiramuco rya Muzika ritumirwamo abahanzi b’ibihangange muri muzika Nyafurika.

Mani Martin niwe munyarwanda wenyine akanaba ari nawe munyarwanda wa mbere uryitabiriye. Ubwo twavuganaga adutangariza iby’uru rugendo yatubwiye ko yanejejwe n’ikizere yagiriwe nk’umuhanzi w’umunyarwanda, kandi ko ashimira abakomeje kumufasha mu buhanzi bwe.

Hashize iminsi itari mike Mani Martin akoze impanuka ya moto ku buryo hari abari kwibazwa niba azashobora kwitabira iri serukiramuco nyamara Imana yagaragaje ukuboko kwayo iramukiza none azaryitabira.

Nubwo yakomeje abona ubutumwa bw’abamubwiraga ko impanuka ye yari igihano cy’Imana kubera yaretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel), abamukunda kandi bamushyigikiye ni benshi kandi ntibahwema kubimugaragariza.

Biteganyijwe ko Mani Martin azaririmba kuwa gatandatu tariki 16/02/2013 nk,uko yabidutangarije, akaba agomba kurara ageze muri Zanzibar kugira ngo abashe kwitegura neza.

Mani Martin azagenda aherekejwe n’abamufasha kuririmba ndetse n’ibyuma bya muzika azakoresha. Hatagize igihinduka, Mani Martin yazagaruka mu Rwanda tariki 18/02/2013 nk’uko yabidutangarije.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Andi makuru - Muzika
Umuhanzi Hirwa Henry agiye kwibukwa ku nshuro ya kabiri
28/11/2014

Umuryango wa Kayibanda wateguye igikorwa cyo kwibuka umwana wabo Hirwa Henry wari umuhanzi mu itsinda rya KGB akaba yari na musaza wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga (...)
Gusa na Rihanna byatumye yamamara cyane ku buryo binamwinjiriza amafaranga
23/11/2014

Umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Andele Lara ufite isura nk’iy’umuririmbyikazi Rihanna, yabaye icyamare aho avuka ku buryo abantu bamwitiranya n’uwo (...)
Bagiye gutoranya umuhanzi uhiga abandi mu gukundwa muri “Kinyaga award”
17/11/2014

Mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kwamagana icuruzwa ry’abantu, inzu ikora umuziki izwi ku izina rya Boston Pro ifatanyije n’ikigo cy’urubyiruko cya (...)
Kidumu azakorera igitaramo i Kigali yizihiza isabukuru y’impurirane
10/11/2014

Umuhanzi Kidumu ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, ku itariki 28/11/2014 azakorera igitaramo cy’ishimwe i Kigali mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze abonye izuba (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 135

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

KT Radio - Listen Live

AMAKURU

IBIGANIRO

INGENGABIHE

AMAMAZA

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire