Rulindo: Ngo afite ubwoba ko umugabo we azamukubita agafuni

Nyirandababonye Dative utuye mu mudugudu wa kabiri, akagari ka Gikatsa, umurenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, arasaba ubuyobozi kumufasha mu bibazo afitanye n’umugabo we kuko yamubwiye ko azamukubita agafuni, kandi ngo afite ikibazo cy’uko yazabikora.

Uyu mubyeyi ufite umwana umwe yabyaranye n’uwo mugabo, avuga ko kuba atabanye neza n’umugabo we abona bishobora kumuviramo n’urupfu, ngo kuko uwo mugabo we ahora amubwira ko azamukubita agafuni.

Avuga ko hari n’igihe yamukubise akanamutema ku gahanga akoresheje icyuma, bityo ngo akaba yumva nta mutekano afite uhagije mu gihe atabanye neza n’uwo bashakanye.

Nyirandababonye ngo amaze iminsi irenga icyumweru arara ku gasozi n’umwana kugira ngo yerekane ko umutekano we utameze neza bityo ubuyobozi bwite ku kibazo cye.

Yagize ati “Ikibazo cyange nakigejeje ku buyobozi ariko ntegereje ko bansubiza. Aramutse yisubiyeho nasubira mu rugo, ariko niba akomeje kunyanga numva ubuyobozi bwadutanya”.

Nyirandababonye Dative arasaba ubuyobozi kumukemurira ikibazo.
Nyirandababonye Dative arasaba ubuyobozi kumukemurira ikibazo.

Uyu mudamu ngo n’ubwo umugabo we yamutemye, yamugiriye ibanga ku buryo atigeze abivuga mu buyobozi ngo bamuhane, gusa ubona ko iyo nkovu igaragara n’ubwo agerageza kuyihisha n’igitambaro ateze mu mutwe.

Umuyobozi w’umurenge wa Kisaro, Nkubana Eugene, avuga ko yamenye ko uyu mugore n’umugabo we bashobora kuba bapfa imitungo, ngo ariko ntiyigeze amenya ko umugabo yamutemye.

Akaba avuga ko hari ingamba zo kubanza kubunga byananirana bakiyambaza amategeko.

Yagize ati “sinari nzi ko iki kibazo cyageze kuri iyi ntera; nagerageje kubabaza icyo bapfa nsanga ahanini bapfa imitungo. Ubu tugiye gukurikirana iki kibazo ku buryo bwihuse mu rwego rwo gukumira ko habaho ikindi kibazo cyatuma hari ushobora kuvutsa undi ubuzima bwe.”

Abaturanyi b’uwo muryango ufitanye ibibazo bavuga ko kutumvikana kwabo kumaze igihe hakaba hari impungenge z’uko umwe ashobora kwica undi.

Abaturage bo mu karere ka Rulindo barasaba ubuyobozi ko bwajya bukemura ibibazo by’abashakanye batabanye neza, mu rwego rwo gukumira ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa mu ngo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu benshi bakunze kwicwakdi babivuze mbere bakabyita urwenya.nkuriya mubyeyi naramuka akubiswe ifuni agafpa kdi yarabivuze mbere?

rugirumunsi ladislas yanditse ku itariki ya: 10-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka