RDB yatangije urubuga rufasha abashoramari kugira amakuru ahagije ku Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangije urubuga rwa internet rukubiyeho amakuru yose ku mahirwe ari mu Rwanda umuntu ushaka gushora imari mu Rwanda yakwifashisha. Urubuga ruzaba rugaragaza n’andi makuru atandukanye ya serivisi zitangirwa mu Rwanda.

Uru rubuga rwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 07/02/2013, ni imwe mu nzira zo korohereza no kunoza serivisi zihabwa abanyamahanga, nk’uko byatangajwe na Tony Nsanganira ushinzwe ibikorwa muri RDB.

Yagize ati: “Umwihariko w’iki gikorwa ni uko ari umwihariko ukoresha ikoranabuhanga. Ni igikorwa twafatanyije n’Umuryango w’Abibumbye mu kigo cyabo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, tukaba tugitangije kugira ngo birusheho korohereza abantu bashaka gukora ishoramari”.

RDB yari ifite uburyo bwo kumenyekanisha amakuru ari kuri urwo rubuga ariko mu buryo bw’impapuro abantu bashoboraga kuza bagasoma, ariko ubwo hagiyeho urubuga rwa internet abantu bazajya babibona ku murongo w’ikoranabuhanga biborohere kujya babibonera igihe babishakiye.

Tony Nsanganira ushinzwe ibikorwa muri RDB.
Tony Nsanganira ushinzwe ibikorwa muri RDB.

Uyu murongo w’ikoranabuhanga ni n’uburyo bwo kugira ngo ushaka gutanga igitekerezo mu buryo hakomeza kunoza imikorere ariko akaba ari n’ubundi buryo bwo gukomeza tugaragaza amahirwe u Rwanda rufite mu bijyanye n’ishoramari; nk’uko Nsanganira yakomeje abivuga.

Nsanganira yakomeje avuga ko kuba uyu murongo uhuriweho n’ibindi bihugu bitandukanye, bizafasha u Rwanda mu kumenyekanisha ibikorwa byarwo mu gihe ibihugu biwukoresha byakomeza kwiyongera.

Uru rubuga ruboneka ku murongo wa http://www.theiguides.org/public-docs/guides/rwanda ruje rukurikira urundi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iherutse gushyira ahagaragara umwaka ushize.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka