RDB yatangije urubuga rufasha abashoramari kugira amakuru ahagije ku Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 7-02-2013 - Saa: 13:40'
Ibitekerezo ( )

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangije urubuga rwa internet rukubiyeho amakuru yose ku mahirwe ari mu Rwanda umuntu ushaka gushora imari mu Rwanda yakwifashisha. Urubuga ruzaba rugaragaza n’andi makuru atandukanye ya serivisi zitangirwa mu Rwanda.

Uru rubuga rwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 07/02/2013, ni imwe mu nzira zo korohereza no kunoza serivisi zihabwa abanyamahanga, nk’uko byatangajwe na Tony Nsanganira ushinzwe ibikorwa muri RDB.

Yagize ati: “Umwihariko w’iki gikorwa ni uko ari umwihariko ukoresha ikoranabuhanga. Ni igikorwa twafatanyije n’Umuryango w’Abibumbye mu kigo cyabo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, tukaba tugitangije kugira ngo birusheho korohereza abantu bashaka gukora ishoramari”.

RDB yari ifite uburyo bwo kumenyekanisha amakuru ari kuri urwo rubuga ariko mu buryo bw’impapuro abantu bashoboraga kuza bagasoma, ariko ubwo hagiyeho urubuga rwa internet abantu bazajya babibona ku murongo w’ikoranabuhanga biborohere kujya babibonera igihe babishakiye.

Tony Nsanganira ushinzwe ibikorwa muri RDB.
Tony Nsanganira ushinzwe ibikorwa muri RDB.

Uyu murongo w’ikoranabuhanga ni n’uburyo bwo kugira ngo ushaka gutanga igitekerezo mu buryo hakomeza kunoza imikorere ariko akaba ari n’ubundi buryo bwo gukomeza tugaragaza amahirwe u Rwanda rufite mu bijyanye n’ishoramari; nk’uko Nsanganira yakomeje abivuga.

Nsanganira yakomeje avuga ko kuba uyu murongo uhuriweho n’ibindi bihugu bitandukanye, bizafasha u Rwanda mu kumenyekanisha ibikorwa byarwo mu gihe ibihugu biwukoresha byakomeza kwiyongera.

Uru rubuga ruboneka ku murongo wa http://www.theiguides.org/public-docs/guides/rwanda ruje rukurikira urundi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iherutse gushyira ahagaragara umwaka ushize.

Emmanuel N. Hitimana

Andi makuru - Ishoramari
Nkombo: Barashinja ibigo by’imari kubadindiza mu iterambere kuko ngo bibima inguzanyo
27/05/2015

Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko mu gihe abandi Banyarwanda badatuye ku birwa bahabwa inguzanyo n’ibigo by’imari bagatanga ingwate z’imitungo (...)
Kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika bikomeje kudindira
19/05/2015

Umushinga wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ukomeje kudindira, mu gihe nyamara ubwo wamurikirwaga abaturage mu mwaka w’2013, bizezwaga (...)
Bugesera: Abashoramari bo muri Turukiya baje kureba aho bashora imari
15/05/2015

Itsinda ry’abashoramari umunani baturuka mu gihugu cya Turukiya bagiriye urugendo mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 15 Gicurasi 2015 bagamije kureba aho bashora (...)
CIMERWA yabonye ubushobozi buzatuma ikuba gatandatu umusaruro yatangaga
7/05/2015

Uruganda rukora Sima rwa CIMERWA rukorera i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba rwamaze kwagura ibice byarwo bikora sima, ku buryo rugiye kuzajya rukora ikubye inshuro esheshatu (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 65

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda