IRST yasohoye igitabo gikubiyemo ibimera gakondo byakwifashishwa nk’ibiryo
|
Yanditswe ku itariki ya: 5-02-2013 - Saa: 15:08'
|
|
Ibitekerezo
(
1
)
|
|
|
|
Umwishywa, kimwe mu bimera birimo intungamubiri nyinshi.
Igitabo gikubiyemo ibimera gakondo byagirira akamaro ababyifashisha nk’ibiryo, Nutritional Potentials of Wild Edible Plants of Rwanda, cyashyizwe ahagaragara n’ikigo IRST kuri uyu wa 04/02/2012.
Iki gitabo gikubiyemo ibimera 160, biri mu miryango 58 y’ibimera biboneka mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika. N’ubwo iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’icyongereza, amazina y’ibi bimera yanditswe mu ndimi zitandukanye ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili, Ikinyankore n’Ikigande.
Munyaneza Emmanuel ukuriye ishami ry’ubushakashatsi rya IRST rikorera mu mujyi wa Butare, akaba n’umwe mu banditse iki gitabo, avuga ko bimwe mu bimera iki gitabo kigaragaza ko byaribwa bikaba binifitemo intungamubiri nyinshi ari ibyo dusanzwe tubona mu mirima, tukabifata nk’ibyatsi bitagize icyo bimaze. Ibyo ni nka kimari, inyabarasanya, uruteja n’ibindi.
Ngo hari n’ibiboneka mu mashyamba cyangwa mu bihuru bishobora kuba byaterwa kandi bigatanga imboga cyangwa imbuto zifitiye umubiri akamaro.
Ibyo ni nk’imboga ziva ku umwishywa ndetse no ku gisura, imbuto z’umuhonnyo, iz’umunyonza abandi bita umunyamabere, iz’umwufe, n’ibindi.
Iki gitabo gikubiyemo ibimera 160, biri mu miryango 58 y’ibimera biboneka mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika.
Imvano yo gutekereza gukora ubu bushakashatsi ngo nuko IRST yasanze ibimera gakondo biribwa bifite intungamubiri nyinshi kurusha ibituruka mu mahanga; nk’uko byasobanuwe na Dr. Nduwayezu Jean Baptiste, umuyobozi mukuru w’iki kigo IRST.
Ati “Twifuje rero gutanga umusanzu wo kumenyesha Abanyarwanda ibimera bashobora kurya, bifite intungamubiri nyinshi kandi biboneka iwacu mu buryo butagoranye.”
Na none kandi, ngo bahereye ku buryo mu Rwanda ndetse no muri Afurika haboneka abantu batari bakeya cyane barangwa n’imirire mibi, mu gihe bafite hafi yabo ibimera bakwifashisha mu gukemura iki kibazo.
Abari bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo ku bimera gakondo byakwifashishwa nk’ibiryo bifite intungamubiri nyinshi barumva ibyavuye mu bushakashatsi.
Iki gitabo kinagaragaza ku buryo bufatika uburyo akenshi Abanyarwanda bitabira kurya imboga n’imbuto zaturutse mu mahanga, nyamara ibisanzwe iwacu binafite intungamubiri nyinshi kurusha. Urugero ku mboga, nk’ibyubaka umubiri (protéines) dusanga mu mashu biri ku rugero rwa 1.7 mu gihe mu isogi habamo ibyo ku rugero rwa 4.2.
Ku bijyanye n’imbuto, ipapayi yigiramo ibyubaka umubiri ku rugero rwa 0.4, mu gihe umunazi ubigira ku rugero rwa 1.3, amahonnyo ku rugero rwa 2.7, naho imbuto zo ku giti bita umukomagore zo zikigiramo ibyo byubaka umubiri ku rugero rw’10.3.
Ahasigaye ni ah’inzego zishinzwe guteza imbere imirire kugira ngo iki gitabo kigirire akamaro Abanyarwanda bose.
Marie Claire Joyeuse
|