Karongi: Umubikira yagiye mu ishyirahamwe ry’indaya kugira ngo azigishe zibuvemo
|
Yanditswe ku itariki ya: 5-02-2013 - Saa: 14:53'
|
|
Ibitekerezo
(
6
)
|
|
|
|
Sr Mukantwari Léocadie wafashe icyemezo cyo kujya mu ishyirahamwe ry’indaya agamije kuzigarura mu nzira nziza.
Umubikira wo muri kominote y’abadiyakonese (communauté de Diaconesse de Rubengera) mu karere ka Karongi yafashe icyemezo kitoroshye cyo kujya mu ishyirahamwe ry’indaya kugira ngo abashe kuzigarura mu nzira nziza.
Sr Mukantwari Léocadie wo muri kominote y’abadiyakonese (Diaconesse) mu murenge wa Rubengera aratangaza ko ikibazo k’indaya mu murenge wa Rubengera kimaze kuba ingorabahizi kubera ko abakora uburaya barushaho kugenda biyongera uko bwije uko bukeye.
Ubwo yatangaga igitekerezo mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi kuri uyu wa kabili tariki 05/02/2013, Sr Mukantwari yavuze ko abakora umwuga w’uburaya mu murenge wa Rubengera barenga 70, mu gihe mu nama y’ubushize bavugaga ko ari bane gusa.
Abakora uburaya aho mu murenge wa Rubengera biganje ahantu hazwi ku izina ryo ‘ku giti kinini kibirizi ku rya nyirakabano’ mu gasantire k’ubucuruzi gafite amateka ya kera.
Uwo mubikira ngo yasanze nta bundi buryo yabasha kugarura mu nzira nziza abakora uburaya ni ko gufata icyemezo cyo kujya mu ishyirahamwe ryabo. Sr Mukantwari ati : Nagiye mu ishyirahamwe ryabo atari uko ndi indaya, ahubwo nasanze nta bundi buryo nabasha kubegera ngo mbagire inama zo kureka uburaya ».
Sr Mukantwari akomeza avuga ko kubaganiriza ukabereka ibibi by’uburaya ariko unabaha amahirwe yo kumenya ibyiza byo kwibumbira mu makoperative ari bwo buryo bwiza bwo kugarura izo ntama z’Imana zataye umurongo.
Abari mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi iyobowe n’umuyobozi w’akarere bashimye igitekerezo cy’uwo mubikira n’ubwo akimara kibivuga byabanje kubasetsa bagatembagara.
Gasana Marcellin
|