Uko iterambere rigenda riza, ni nako ryageze no mu mazina y’abantu. Aho usanga amazina yari maremare yagiye ahinwa kugira ngo rijyane n’igihe tugezemo.
Abitwaga ba Yohani cyangwa Jean ubu ba John, ba Petero cg Pierre ni ba Peter Tereza yabaye Teddy, Pasikaziya yabaye Paccy, Benedigito cg Benoit ubu ni Benon, wibeshye umuhamagare Petero wararimuhamagaraga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi arakwirenza.