KNC yagizwe umwere mu rubanza yarezwemo n’uwo bashinganye Radio One
|
Yanditswe ku itariki ya: 4-02-2013 - Saa: 09:36'
|
|
Ibitekerezo
(
8
)
|
|
|
|
KNC yishimiye imyanzuro y’urikiko rw’ubucuruzi.
Imyanzuro yashyizwe ahagaragara n’urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge tariki 31/01/2013, yanzuye ko Nyagatare Jean Luc atari umunyamigabane muri radio one kuko atigeze yubahiriza amasezerano n’uwo bari bafatanyije kuyishinga ari we Kakoza Nkuriza Charles a.k.a KNC.
Amwe muri aya masezerano atarubahirijwe, n’uko Nyagatare atigeze atanga umugabane we wose ubwo iyi radio yashingwaga. Yatanze miliyoni 9 gusa mu gihe we n’uwo bari bafatanyije KNC buri umwe yagombaga gutanga amafaranga miliyoni 35.
Nyagatare yari yareze KNC asaba ko yavanwa ku mwanya w’ubuyobozi ndetse akanemererwa kuba umunyamigabane wa Radio One.
Umucamanza asoma urubanza yavuze ko hashingiwe ku ngingo ya 2, agace ka 32, y’itegeko No07/2009 ryo ku wa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi. Iyo ngingo ivuga ko umuntu yandikwa nk’ufite umugabane umwe cyangwa myinshi mu isosiyete ari uko amaze kwishyura.
Kuba Nyagatare rero yaratanze miliyoni 9 aho kwishyura miliyoni 35 bitamugira umunyamigabane kuko atakoze ibyo yasabwaga ngo abe we.
Ubwo twavuganaga na KNC kuri terefone ye, yavuze ko yishimiye imyanzuro y’uru rubanza ngo kuko n’ubundi kuri we yumvaga nta kibazo nta kimwe yishinja.
Yagize ati “erega njye n’ubusanzwe nta kibazo njya nifuza kugirana n’abantu, uretse ko abantu aribo barenga bagashaka kumpemukira rwose”.
Ku ruhande rwa Jean Luca Nyagatare, we ngo yiteguye kujuririra iki kemezo kugirango arenganurwe.
KNC uzwi ku izina rwa Dr Runiga, yamenyekanye cyane mu kiganiro “umunsi ucyeye” kuri City Radio, ubu akaba ari umuyobozi wa Radio One aho anayikoraho ikiganiro cyitwa “Rirarashe”.
Eric Muvara
|