Abagize Diaspora basuye ikibanza bazubakamo umudugudu w’intangarugero
|
Yanditswe ku itariki ya: 25-12-2011 - Saa: 11:22'
|
|
Ibitekerezo
(
1
)
|
|
|
|
Abagize Diaspora nyarwanda mu kibanza kizubakwamo Bugesera Diaspora Village.
Ejo, abagize Diaspora nyarwanda basuye ikibanza bazubakamo umudugudu w’intangarugero mu guca nyakatsi uzitwa Bugesera Diaspora Village mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima, mu bilometero 16 uvuye mu mujyi wa Nyamata.
Umwe mu bagize Diaspora, Marie Grace Ruzindana, avuga ko uyu mudugudu uzubakwa ahantu hangana na hegitari 36.
Yasobanuye ko uwo mudugudu uzaba ugizwe n’amazu meza agera kuri 500 ya kijyambere, kandi akazubakwa hakurikijwe igishushanyo mbonera cyemewe n’amategeko yo kubaka imidugudu. Aya mazu azubakwa buryo bugezweho bwa panel bukorwa na Leap Stream Company.
Ruzindana avuga ko muri uwo mudugudu hateganijwe kubakwamo ikigo cy’amashuri, ivuriro, kandi hakagezwamo amazi, umuriro, imihanda n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze.
Kugira ngo uyu mudugudu wuzure hazakenerwa amafaranga agera kuri miliyari ebyiri kuko inzu imwe itazarenza miliyoni eshatu nk’uko Ruzindana yabisobanuye,
Marie Grace avuga ko inkunga zizashakwa na Diaspora ku bufatanye n’inshuti z’u Rwanda.
Icyi gikorwa kandi kizaterwa inkunga n’Abanyarwanda bari mu Rwanda muri rusange, cyane abo mu karere ka Bugesera by’umwihariko.
Egide Kayiranga
|