Abahagaritswe mu rugaga IMBARAGA mu Majyaruguru ngo bizeye ko ikibazo kizakemuka vuba

Abahagaritswe muri komite y’urugaga imbaraga ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, baravuga ko ababahagarariye ku rwego rw’igihugu bamanutse bakaganira n’abahinzi ku nzego zo hasi, byakemura ibibazo biri kugaragara muri ino minsi.

Ibi byavuzwe tariki 26/01/2013 na Karegeya Appollinaire wahagaritswe hamwe na komite ayoboye ku buyobozi bw’urugaga IMBARAGA ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, bitewe no kutemera bimwe mu bikubiye muri status igiye kugenga uyu muryango ku rwego rw’igihugu.

Bimwe mu byo batemera, ngo ni nko kuba hazajya habanza gutorwa komite ku rwego rw’igihugu, maze bakagenda bamanuka ku geza ku nzego z’ibanze, kandi abahinzi aribo bari bakwiye kwitorera ababahagarariye kugeza ku rwego rw’igihugu.

Karegeya, avuga ko ibyo bidakwiye, bityo ngo nka komite iharanira inyungu z’abanyamuryango mu ntara y’Amajyaruguru, banze gushyira umukoni ku itegeko, hagamijwe kurengera inyungu z’abahinzi babatoye.

Muri iri tegeko kandi, ngo hagaragaramo ingingo zivuga ko abahinzi batemerewe kugira ikintu bakora bazajya babanza kwaka uburenganzira, nyamara ubushobozi bazifashisha ari ubwaturutse mu nyungu n’imbaraga zo mu bikorwa byabo.

Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kutemera bimwe mu bikubiye muri iryo tegeko, abagize komite basohotse mu nama, nyuma baza guhita basimbuzwa indi komite, nyamara nayo ishyirwaho bitanyuze mu mucyo.

Avuga ko uwahise utorerwa kuyobora urugaga IMBARAGA ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru atari mu nama rusange y’abagize urugaga IMBARAGA ku rwego rw’intara; kandi ngo ibi ntabwo bibaho, dore ko yari asanzwe ari umujyanama muri komite ku rwego rw’igihugu.

Ku bwa Karegeya, ngo ibiganiro n’abahinzi, kuko aribo bahagarariye nibyo bizatuma ibibazo bikemuka, kandi n’inyungu z’abahinzi zigasigasirwa, cyane ko ikibazo bamaze kukigeza ku buyobozi bwite, kandi bubemerera ko buzaganira na komite y’urugaga ku rwego rw’igihugu.

Munyakazi Jean Paul, umuyobozi w’urugaga IMBARAGA ku rwego rw’igihugu, avuga ko abayobozi bahagaritswe bazira imyumvire idahwitse, harimo gukoresha inama zitazwi n’ababakuriye, n’ibindi.

Mukarurinda Elisabeth niwe kuri ubu uyoboye by’agategenyo urugaga IMBARAGA ku rwego rw’akarere ka Musanze.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibi mu barega sibyo gusa none se ko abakozi bahawe imperekeza y’ukwezi kumwe mu mwanya wo gihabwa amafranga ya mezi 6, ikindi imirima myinshi yo mu gashangiro niya Karegeya Appollinaire none se nayo yayiguriye abo bahinzi yiyitirira ko ahagarariye? Buriya kwirukana Karegeya Appollinaire ugasiga umunyamabanga w"URUGAGA GAFARANGA ariwe wamaze amafranga yose atekinika amaraporo adafashije ngo akunde asahure amafranga y’URUGAGA,ntacyo uba ukoze uzarebe amazu meza yubakishije mu gacentre ka nyarubande hanyuma uzagereranye n’umushahara ahembwa uzabibona.

kanyoni yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

Ndabona utaravuganye neza na MUNYAKAZI Jean Paul ngo akubwire neza uko byagenze kandi ntabwo abantu bigeze basohoka mu nama ahubwo bamaze gutora itegeko bakora n’ubusabane kandi nabo bari muri ubwo busabane. Ubwo wowe umunyamakuru watara neza amakuru cyangwa ukanifashisha aabari bahari kuko ndabona warabonanye n’uruhande rumwe

Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

Uyu mutype ko mbona ari Sebizuru ra !

karaha yanditse ku itariki ya: 27-01-2013  →  Musubize

Icyo tubifuriza ni ugukemura icyo kibazo mu bwumvikane no mu mahoro, kuko iyo abayobozi bagize amakimbirane ingaruka ziba ku bahinzi. Kandi amategeko abereyeho gukumira ibibazo nk’ibyo.

Eulade BUDENGERI yanditse ku itariki ya: 27-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka