Abarimu bazatsindwa icyongereza bazasimbuzwa abandi
|
Yanditswe ku itariki ya: 25-01-2013 - Saa: 16:09'
|
|
Ibitekerezo
(
4
)
|
|
|
|
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, arasaba abarimu gukurikirana neza amasomo y’icyongereza bahabwa, kuko igihe kizagera bagahabwa ikizamini, abazatsindwa bagasimbuzwa abandi.
Ibi Harebamungu Matias yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 24/01/2013, mu nama y’uburezi ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, yari yatumiwemo abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’amakuru, ndetse n’abayobozi ku nzego zitandukanye mu ntara bafite ibijyanye n’uburezi mu nshingano zabo.
Dr Harebamungu yasobanuye ko ubu abari kurangiza za kaminuza bose bize ishuri ryigisha icyongereza muri za Kaminuza n’amashuri makuru (EPLM) bityo ngo bakaba bashobora kwigisha neza cyane muri urwo rurimi.
Abashinzwe uburezi mu majyaruguru bitabiriye inama yabahuje n’umunyamabanga wa Leta muri MUNEDUC.
Ibi kandi ngo niko bimeze ku banyeshuri bari kurangiza amashuri yisumbuye, kuko ngo batangiye icyongereza mu mashuri abanza, bityo rero ngo abarimu bazagaragaza ubumenyi bucye mu cyongereza kandi barahawe amasomo ahagije bashobora kuzasimbuzwa abandi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yirinze gutangaza igihe ibi bizabera, gusa avuga ko atahisha ko iki gihe kizashyira kikagera.
Muri iyi nama y’uburezi ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, haganawe bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri birukana abana ngo ni uko batatanze agahimbazamusyi k’abarimu, abasaba no guhagurukira ikibazo cya bamwe mu banyeshuri bata ishuri bakajya gupagasa.
Jean Noel Mugabo
|