Congo: Abakozi b’imiryango mpuzamahanga ikorera Bukavu bategetswe gukoresha inzira y’u Rwanda bajya i Goma
|
Yanditswe ku itariki ya: 24-01-2013 - Saa: 18:08'
|
|
Ibitekerezo
(
1
)
|
|
|
|
Umuryango w’abibumbye waburiye abakozi b’imiryango mpuzamahanga bakorera muri Kivu y’Amajyepfo gukoresha umuhanda w’u Rwanda bajya i Goma kubera ikibazo cy’umutekano.
Aya mabwiriza aje nyuma y’uko abakozi bakorera imiryango mpuzamanga bamburiwe ibyabo n’abagizi ba nabi bitwaje imbunda mu kiyaga cya Kivu tariki 19/01/2013 ubwo bari bavuye i Bukavu berekeza i Goma.
Ubu bwato bwarimo abakozi b’imiryango mpuzamahanga bwatewe n’abagizi ba nabi tariki 19/01/2013 ubwo bwavaga Bukavu bugiye i Goma.
Ubwo bwato bwavaga i Bukavu bujya i Goma bwarimo abagenzi 50, abenshi muri bo bakaba ari abakozi b’iyo miryango mpuzamahanga; nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Musabwa Euphrem
|