Mount Kenya University igiye gutangiza ishami mu mujyi wa Kibuye

Yanditswe ku itariki ya: 23-01-2013 - Saa: 11:55'
Ibitekerezo ( 5 )

Nyuma y’inama y’umunsi umwe yabereye mu mujyi wa Kibuye tariki 22/01/2013 hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’ubwa Mount Kenya University, impande zombi zemeranyijwe ko mu byumweru bitatu iyi kaminuza izatangira gutanga amasomo atandukanye mu mujyi wa Kibuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, ni we wagize uruhare runini mu gusaba ko Mount Kenya University yageza ishami ryayo mu karere ka Karongi.

Avuga ko abanya Karongi batandukanye bakeneye kaminuza yigenga hafi yabo, dore ko bake mu babasha kujya kwiga i Kigali bibavuna cyane kubera urugendo.

Muri Karongi ni ahantu hamaze igihe mu mateka badafite amashuli menshi kandi abantu baho bakeneye kwiga kugira ngo bongere ubumenyi mu byo bakora;nk’uko Muhire yakomeje abisobaura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, ari mu biyandikishije kuziga muri Mount Kenya University.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, ari mu biyandikishije kuziga muri Mount Kenya University.

Muhire yagize ati “Ubu twebwe tugiye kwemeranya iminsi n’amasaha yo kwiga, tubibagezeho bitarenze kuwa gatatu, hanyuma nabo mu byumweru bitatu batangire kwigisha kuko n’inyubako yo gukoreramo izaba yabonetse”.

Mu mashami abanya Karongi bifuza kuzakurikira harimo Masters in Business Administration irimo amasomo atandatu, n’irindi shami bita Masters in Public Administration and Management.

Mount Kenya University nitangira izaba ibaye kaminuza ya mbere yigenga ifunguye imiryango mu karere ka Karongi. Kaminuza ihari kugeza ubu ni Ishuli Rikuru rya Leta ryigisha ubuvuzi, (KHI) ishami rya Nyamishaba.

Gasana Marcellin

Andi makuru - Amashuri
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

welcome in all province in order get more castomer and to help us so GOD BE WITH YOU.TURABAKUNDA CYANE.

BYUSA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 13-05-2013

welcome in all province in order get more castomer and to help us so GOD BE WITH YOU.TURABAKUNDA CYANE.

BYUSA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 13-05-2013

TWABAZAGA NIBA NTA GAHUNDAYO GUTANGIZA ISHAMI RYA MAUNT KENYA MUMAJYARUGURU (MUSANZE
MURAKOZE

NZABARINDA JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 29-01-2013

Iyi Kaminuza ni gisubizo kwiterambere ry’Akarere ka Karongi urebye imvune abigaga kure (DRC,BURUNDI,UGANDA...)baribafite,ndetse n’abashakaga kwiga bafite amikoro make kaminuza ikaba ibasanze mu mbere.
Turashimira Umuyobozi wacu agashya atuzaniye mw’itangira ry’amashuli 2013 kubera gusobanuka,gushishoza no kureba kure kwe .Asante sanaaaaa.

BITEGETSIMANA Déo yanditse ku itariki ya: 24-01-2013

Congs Karongi murasobanutse kandi ndabona iterambere rikataje,narahageze nsanga bimeze neza,Rutsiro na Nyamasheke karibu I Karongi

Nunu yanditse ku itariki ya: 23-01-2013
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile