Mount Kenya University igiye gutangiza ishami mu mujyi wa Kibuye
|
Yanditswe ku itariki ya: 23-01-2013 - Saa: 11:55'
|
|
Ibitekerezo
(
5
)
|
|
|
|
Nyuma y’inama y’umunsi umwe yabereye mu mujyi wa Kibuye tariki 22/01/2013 hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’ubwa Mount Kenya University, impande zombi zemeranyijwe ko mu byumweru bitatu iyi kaminuza izatangira gutanga amasomo atandukanye mu mujyi wa Kibuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, ni we wagize uruhare runini mu gusaba ko Mount Kenya University yageza ishami ryayo mu karere ka Karongi.
Avuga ko abanya Karongi batandukanye bakeneye kaminuza yigenga hafi yabo, dore ko bake mu babasha kujya kwiga i Kigali bibavuna cyane kubera urugendo.
Muri Karongi ni ahantu hamaze igihe mu mateka badafite amashuli menshi kandi abantu baho bakeneye kwiga kugira ngo bongere ubumenyi mu byo bakora;nk’uko Muhire yakomeje abisobaura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, ari mu biyandikishije kuziga muri Mount Kenya University.
Muhire yagize ati “Ubu twebwe tugiye kwemeranya iminsi n’amasaha yo kwiga, tubibagezeho bitarenze kuwa gatatu, hanyuma nabo mu byumweru bitatu batangire kwigisha kuko n’inyubako yo gukoreramo izaba yabonetse”.
Mu mashami abanya Karongi bifuza kuzakurikira harimo Masters in Business Administration irimo amasomo atandatu, n’irindi shami bita Masters in Public Administration and Management.
Mount Kenya University nitangira izaba ibaye kaminuza ya mbere yigenga ifunguye imiryango mu karere ka Karongi. Kaminuza ihari kugeza ubu ni Ishuli Rikuru rya Leta ryigisha ubuvuzi, (KHI) ishami rya Nyamishaba.
Gasana Marcellin
|