Sweden: Yakoze isanduku yo gushyinguramo ashyiramo ibikoresho by’umuziki byo gucurangira uwapfuye
|
Yanditswe ku itariki ya: 17-01-2013 - Saa: 11:29'
|
|
Ibitekerezo
(
1
)
|
|
|
|
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Sweden witwa Fredrik Hjelmquist yakoze isanduku ishyingurwamo abantu bitabye Imana, ashyiramo indangururamajwi (speakers) zo gutanga umuziki ndetse zigaherekezwa n’urutonde rw’indirimbo azajya akinirwa n’umuntu ukiriho.
Fredrik asobanura ko uwo muziki uzajya ushimisha uwitabye Imana n’abasigaye ubarinde guheranwa n’agahinda kuko bazajya bahindura urutonde rw’indirimbo yasize bakumva bari kumwe na we.
Yakomeje avuga ko muri Sweden batemera ibyo bintu ariko mu zindi mpande z’isi hashobora kuba hari abantu babyemera.
Iyo sanduku igura amadolari asaga ibihumbi 30 yarangije kuyitegura kugira ngo azayishyingurwemo ndetse n’urutonde rw’indirimbo akunda azakinirwa.
Ngo nta muntu wari wagura iyo sanduku ariko hari benshi batangiye kuyimubaza; nk’uko bitangazwa na The Reuters.
Nshimiyimana Leonard
|