U Rwanda rwahawe bimwe mu bikoresho Abadage bakoresheje mu ntambara ya mbere y’isi
|
Yanditswe ku itariki ya: 17-01-2013 - Saa: 09:20'
|
|
Ibitekerezo
(
1
)
|
|
|
|
Igisigazwa cy’ipine ry’imodoka y’Abadage yakoreshejwe mu ntambara ya mbere y’isi ubwo bari bahanganye n’Ababiligi mu Rwanda.
Ibikoresho birimo amapine y’imodoka zakoreshejwe mu ntambara ya mbere y’isi, aho Abadage bari bakoronije u Rwanda bahanganaga n’Ababiligi bashakaga kubakuramo, byashyikirijwe ingoro ndangage y’u Rwanda ishami rya Kigali, iherereye ku Muhima.
Iyi nzu ndangamurage niyo yahoze ari icumbi rya Richard Kandt, wabaye Resida, wayoboraga Abanyarwanda mu gihe cy’ubukoloni kugeza intambara ya mbere y’isi itangiye. Muri iyi nzu niho hakubiyemo byinshi mu byaranze ubutegetsi bwa gikoloni ku gihe cy’Abadage.
Yakira ibyo bikoresho Kuri uyu wa Gatatu tariki 16/01/2013, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe inzu ndangamurage z’u Rwanda, Alphonse Umulisa, yatangaje ko ari intangiriro yo gushaka ibigaragaza amateka u Rwanda rwaciyemo.
Yagize ati: “Ni intangiriro yo kureba amateka y’Abanyarwanda kuva icyo gihe mu 1916 kugera na nubu. Kuba dufite ibyakoreshejwe muri icyo gihe, kuba kandi dutekereza ko hari n’ubwato Abadage baroshye baziko bazongera kububona hariya ku nkengero z’i Kivu i Rubengera, nabwo turabukurikirana tubuzane vuba mu gihe tubonye umuntu ubihuguriwemo uzabukurikirana”.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda yerekana amafoto y’Abanyarwanda barwanye ku ruhande rw’Abadage ubwo bari bahanganye n’Ababirigi mu ntambara ya mbere y’isi.
Ibyo bikoresho bigizwe n’amapine abiri, amafoto y’Abanyarwanda bavuye ku rugerero bafashije Abadage mu ntambara ya mbere y’isi n’amwe mu mafilimi yagiye afatwa icyo gihe. Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda akishimira ko icyo gikorwa kizafasha abo mu gihe kizaza kumenya amateka y’abo.
Mu myaka y’i 1980 nibwo ayo mapine yavumbuwe bwa mbere ahahoze Perefegitura ya Gisenyi, hafi y’ikibuga k’indege, ahita azanwa kuri Ambasade y’Abadage i Kigali. Amwe mu mafoto yatanzwe agaragaza Abanyarwanda barwanye ku ruhande rw’Abadage bahabwa amashimwe.
Umulisa yatangaje ko bateganya kuzana ibindi byinshi byagiye bibura, birimo ibyo ku gihe cy’Ubukoloni bw’Ababiligi, ibyagiye bisahurwa ku nzu ya Juvenal Habyarimana nayo yabaye ingoro y’umurage w’igihugu n’ibindi abantu bagiye batunze.
Emmanuel N. Hitimana
|