Rutsiro: Umwalimu arasaba ubufasha bwo kuvuza umugore we urwaye impyiko zombi
|
Yanditswe ku itariki ya: 13-01-2013 - Saa: 16:37'
|
|
Ibitekerezo
(
2
)
|
|
|
|
Uyu mugabo yemeye guha impyiko umugore we ariko nta bushobozi afite bwo kumujyana mu Buhinde aho azavurirwa.
Nyuma yo kwemera guha umugore we impyiko imwe mu ze, Hanyurwabake Jean Bosco wigisha ku kigo cy’amashuri cya Gahondo mu karere ka Rutsiro arasaba abagira neza kumufasha kubona amafaranga yo kujyana umugore we mu Buhinde aho azavurirwa.
Kugira ngo impyiko y’umufasha wa Hanyurwabake isimburwe hacyeneye nibura miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu kujyana Mushimiyimana mu gihugu cy’Ubuhinde no kumuvuza kandi Hanyurwabacye ntiyabona aya mafaranga.
Mushimiyimana Christine, umufasha wa Hanyurwabacye arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Ubu imbyiko ze zasimbujwe uburyo bwa dialyse buhenze kukobisaba gutanga ibihumbi 300 buri cyumweru yiyongeraho amafaranga y’ingendo n’ibindi bicyenerwa.
Ubuyobozi bw’akarere bwakurikiranye ikibazo cy’uyu muturage buvuga ko budashobora kubona amafaranga Hanyurwabacye asabwa ndetse ngo yifashishije imitungo afite n’inguzanyo ntibyakoroha kuyabona.
Byukusenge Gaspard, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, arasaba abagira neza gufasha uyu muturage cyane ko umugabo we yemera gutanga impyiko.
Kuva mu kwezi kwa Nzeri 2012 Hanyurwabake afashwa n’abagira neza kugira ngo umugore we abe akiri mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.
Sylidio Sebuharara
|