Gicumbi: Barasabwa kureka gucukura amabuye n’imicanga kuko byangiza ibidukikije

Abacukuzi b’imicanga n’amabuye yo kubakisha bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba barasabwa kubireka kuko byangiza ibidukikije ndetse bigatuma n’imisozi n’ubutaka bitwarwa.

Ushinzwe kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Gicumbi, Nzeyimana Jean Chrisostome, avuga ko gucukura imicanga bituma ubutaka bufashe umusozi bugenda buriduka maze ugasanga habaye ubuvumo ndetse ugasanga rimwe na rimwe bituma umuhanda ugenda wangirika kuko usanga nta butaka bukiwufashe.

Igice cy'umusozi cyaratwawe cyose kubera gucukura amabuye.
Igice cy’umusozi cyaratwawe cyose kubera gucukura amabuye.

Abacukura bagenda bakurikiranye aho amabuye ari maze ugasanga igice cy’umusozi wose cyararimbutse.

Abaturage nabo batuye mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Byumba batangaza ko abacukuzi b’amabuye bangiza ibidukikije bidasubirwaho kuko aho babonye hari amabuye baruhuka ari uko bayamazemo.

Ibyo bijyana no guhinga umusozi bawushakamo iyo micanga cyangwa ayo mabuye yo kubakisha amazu maze ugasanga imvura iyo iguye ibitaka byasigaye ku musozi bigatwarwa.

Aho bacukura amabuye habaye ubuvumo.
Aho bacukura amabuye habaye ubuvumo.

Ibi bazabifashwamo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba aho bazashyira hamwe n’inzego zishinzwe gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije maze abazafatwa babikora bakabihanirwa.

Ibyo nibiramuka bigezweho hazashyirwaho gusiba ibyobo no kongera gutera ibiti aharidutse kugira ngo ubutaka bwongere bukomere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka