Gicumbi: Barasabwa kureka gucukura amabuye n’imicanga kuko byangiza ibidukikije

Yanditswe ku itariki ya: 7-01-2013 - Saa: 09:37'
Ibitekerezo ( )

Abacukuzi b’imicanga n’amabuye yo kubakisha bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba barasabwa kubireka kuko byangiza ibidukikije ndetse bigatuma n’imisozi n’ubutaka bitwarwa.

Ushinzwe kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Gicumbi, Nzeyimana Jean Chrisostome, avuga ko gucukura imicanga bituma ubutaka bufashe umusozi bugenda buriduka maze ugasanga habaye ubuvumo ndetse ugasanga rimwe na rimwe bituma umuhanda ugenda wangirika kuko usanga nta butaka bukiwufashe.

Igice cy'umusozi cyaratwawe cyose kubera gucukura amabuye.
Igice cy’umusozi cyaratwawe cyose kubera gucukura amabuye.

Abacukura bagenda bakurikiranye aho amabuye ari maze ugasanga igice cy’umusozi wose cyararimbutse.

Abaturage nabo batuye mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Byumba batangaza ko abacukuzi b’amabuye bangiza ibidukikije bidasubirwaho kuko aho babonye hari amabuye baruhuka ari uko bayamazemo.

Ibyo bijyana no guhinga umusozi bawushakamo iyo micanga cyangwa ayo mabuye yo kubakisha amazu maze ugasanga imvura iyo iguye ibitaka byasigaye ku musozi bigatwarwa.

Aho bacukura amabuye habaye ubuvumo.
Aho bacukura amabuye habaye ubuvumo.

Ibi bazabifashwamo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba aho bazashyira hamwe n’inzego zishinzwe gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije maze abazafatwa babikora bakabihanirwa.

Ibyo nibiramuka bigezweho hazashyirwaho gusiba ibyobo no kongera gutera ibiti aharidutse kugira ngo ubutaka bwongere bukomere.

Ernestine Musanabera

Andi makuru - Ibungabunga
Nyagatare: Rondereza zikoresha izuba zafashije kurondereza ibicanwa
18/04/2015

Bamwe mu baturage b’imudugudu wa Ryabega na Rwarucura akagali ka Mbare umurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare, bishimira ko rondereza zikoresha ingufu z’izuba zatumye (...)
Musanze: Imiryango 102 yabaga mu bwigunge mu Kiyaga cya Ruhondo igiye kwimurwa
16/04/2015

Imiryango 102 ituye mu birwa byo Kiyaga cya Ruhondo igiye kwimurwa kugira ngo ibashe kwegerezwa ibikorwaremezo by’ibanze, bityo n’ikiyaga kibashe kubungabungwa kuko iyo bahinze (...)
Inyubako rusange 70 zo mu turere 6 zizubakirwa ibigega binini bifata amazi bizatwara hafi miliyari
10/04/2015

Mu rwego rwo gufata no gukoresha neza amazi y’imvura,umushinga wo gufata no gukoresha neza amazi y’imvura wo mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, urateganya kubakira inyubako (...)
Kubungabunga Parike y’igihugu y’Ibirunga byahagurukiwe
3/04/2015

Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu y’Ibirunga butangaza ko mu rwego rwo kuyibungabunga birushijeho bafite intego yo kongera ihanahanamakuru ajyanye n’umutekano wayo, ndetse no (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 61

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda