Denzel Washington azakinira film muri Nigeria

Yanditswe ku itariki ya: 5-01-2013 - Saa: 12:21'
Ibitekerezo ( )

Icyamamare muri sinema za Hollywood, Denzel Washington mu mpera z’ukwezi gushize kwa 12-2012 yari muri Nigeria aho yagombaga gukina muri film nshya y’abanya Nigeria yitwa Spider Basket.

Spider Basket ni film nshya y’abanya Nigeria yatewe inkunga n’umunyemari ukomoka muri icyo gihugu witwa Dennis Osadebe.

Osadebe ni Umunya Nigeria wibera muri Turquie, nawe yageze muri Nigeria mu Kuboza 2012 ari kumwe n’undi munyemari w’Umunyaturukiya bafatanya mu kazi k’ubucuruzi witwa Abdulkadir Erkahraman.

Icyemezo cya Osadebe cyo gushora imari muri film ngo yagitewe n’uko yasanze muri Nigeria hari abantu benshi bafite impano yo gukina film, agakomeza avuga ko yifuje gutumira Denzel nk’umwe mu bihangange bya sinema muri Hollywood kugira ngo aze nawe yirebere ubuhanga bw’abanya Nigeria bityo agire icyo asigira Nollywood. Nollywood ni ahantu hakinirwa film zo muri Nigeria.

Denzel Washington amaze gukina film zirenze imwe ku mugabane w’Africa harimo film ku buzima bw’umunya Africa y’Epfo witwaga Steve Beko wishwe na bagashakabuhake b’abazungu mu gihe cya politike y’ivangura ryakorerwaga abirabura.

Gasana Marcellin

Andi makuru - Sinema
Pages 1 | 2 | 3 | 4

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile