Abanyarwanda 3 biga mu Buhinde baracyekwaho gufata umukobwa ku ngufu
|
Yanditswe ku itariki ya: 3-01-2013 - Saa: 17:40'
|
|
Ibitekerezo
(
3
)
|
|
|
|
Abanyarwanda batatu biga muri kaminuza yigenga iherereye Mu burasirasuba bw’amajyaruguru y’Ubuhinde batawe muri yombi bacyekwaho gufata umukobwa ku ngufu mu gace ka Jalandhar.
Aba Banyarwanda badatangazwa amazina bari kumwe n’umukobwa mu isoko nuko abaturage babonye babakorera ibidakwiye bahamagara Polisi; nkuko bitangazwa na Dalvir Singh ukuriye Polisi muri kariya gace ka Jalandhar.
Ikinyamakuru Rust of India kivuga ko iri tabwa muri yombi ry’abanyeshuri 3 rije nyuma y’ukwezi hari umunyarwandakazi ufite imyaka 24 wafashwe kungufu n’abagabo 5 taliki 03/12/2012 mu mujyi wa Gelhi nkuko byagaragajwe muri raporo.
Ambasade y’u Rwanda ikorera mu gihugu cy’Ubuhinde yahakanye ko uwafashwe ku ngufu ari Umunyarwanda ahubwo yasanganywe urupapuro rw’inzira rwo mu gihugu cya Uganda.
Naho amakuru ko aba bafatawe muri yombi baba Abanyarwanda nabyo bikaba bitaremezwa n’Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’ubuhinde.
Sylidio Sebuharara
|