Hatangijwe ikiciro cy’abantu bakuze mu mukino wa Karate
|
Yanditswe ku itariki ya: 25-12-2012 - Saa: 01:08'
|
|
Ibitekerezo
(
4
)
|
|
|
|
Itsinda ry’abakarateka ryitwa LIONS KARATE-DO CLUB risanzwe rikiniramo abana bato kuri stade Amahoro i Remera, ku cyumweru tariki 23/12/2012 yatangije ikiciro cy’abakinnyi bafite imyaka hejuru ya 35.
Icyifuzo cyo gutangiza itsinda ry’abakuru cyaturutse mu babyeyi basanzwe barerera muri LIONS, muri bo hari abari barakinnye uyu mukino ndetse n’abawishimiye kubera abana babo; nk’uko byasobanuwe n’umutoza mukuru muri LIONS, Nsanzimana Sabin.
Abana bakinira muri LIONS KARATE-DO CLUB bishimira imyitozo bahabwa.
Rudakenga aniseti w’imyaka 53 ni umwe mu bitabiriye uyu mukino bakuze, yadutangarije ko uyu mukino yakundiye byinshi nko kugorora ingingo.
By’umwihariko yagize ati: “tuhigira ubwirinzi ku buryo nta gisambo cyangwa umugizi wa nabi wapfa kukwisukira, numva rero mbikunze ku buryo nabishishikariza n’abandi babyeyi”.
Bamwe mu batoza b’ibihangange bitabiriye uyu muhango.
Umuyobozi wa tekinike muri federasiyo y’abakarateka mu Rwanda, Rurangayire Guy Didier, yemeza ko kurerera umwana muri Karate ari ukumutegurira ejo he heza.
Ubutumwa bwatanzwe na Sayinzoga Jean wabashije kugera ku mukandara uruta iy’abandi bakarateka bo mu Rwanda, uzwi ho kuba yaratangije uyu mukino mu Burundi yashimiye cyane abitabiriye gukina uyu mukino bakuze.
Abayobozi mu nzego za Leta bakaba n’abakinnyi ba karate bitabiriye umuhango.
Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikorana buhanga nawe witabiriye uyu muhango cyane ko nawe arerera muri LIONS KARATE-DO CLUB, akaba yanifurije abakinnyi ba Karate bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.
Emmanuel N. Hitimana
|