Amerique: Arizihiza isabukuru y’imyaka 40 akandagiye ku kwezi

Yanditswe ku itariki ya: 14-12-2012 - Saa: 15:37'
Ibitekerezo ( 1 )

Umugabo witwa Eugene Cernan ufite imyaka 78, kuri uyu wa 14/12/2012 arizihiza imyaka 40 ishize akandagiye ku kwezi. Cernan yageze ku kwezi akurikiye Neil Armstrong witabye Imana tariki 25/08/2012 afite imyaka 82.

Eugene Cernan yageze ku kwezi ari mu kigendajuru Apollo 17 cy’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibirebena n’ikirere (NASA). Mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 40, hakozwe filimi yitwa Fly Me To The Moon igaragaza uko urwo rugendo rwari rwifashe ikaba inyuzwa kuri televiziyo Fox News.

Eugene Cernan ku kwezi kuwa 14 Ukuboza 1972.
Eugene Cernan ku kwezi kuwa 14 Ukuboza 1972.

Ikinyamakuru New York Times cyashyize ahagaragara abantu 12 babashije kuvumbura byinshi ku kwezi harimo 8 bakiri kuri iyi isi babanzirizwa na Eugene Cernan w’imyaka 78. Mbere yuko uyu mugabo agera ku kwezi, hari hamaze gusubikwa ingendo 3 z’ibigendajuru Apollo 18 apollo 19 na apollo 20, mu mwaka w’1970.

Uko abajya mu kwezi babona imiterere y'isi.
Uko abajya mu kwezi babona imiterere y’isi.

Kuri ubu, Neil Armstrong wagiye bwa mbere ku kwezi afatwa nk’umuntu ukomeye. Niwe wabashije gutinyura abatuye isi aberaka ko byose bishoboka. Yagiye ku kwezi mu cyogajuru Apollo 11 nacyo cya NASA tariki 21/06/1969.

Ernest Kalinganire

Andi makuru - Utuntu n’utundi
Pages 1 | 2

Ibitekerezo

Who are you? I’m Ms HOY yer’all and live in Texas!

Ms Hoy yanditse ku itariki ya: 6-03-2013
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile