U Rwanda rubabajwe n’icyemezo cya ICC cyo kurekura Mbarushimana

U Rwanda rubabajwe n’icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) cyo kurekura Mbarushimana Callixte, umunyamabanga mukuru w’umutwe wa FDRL. Uru rukiko rukaba rwarafashe iki cyemezo kuri uyu wa gatanu ruvuga ko nta bimenyetso bihagije bigaragara.

Umushinjacyaha mukuru Ngoga Martin yavuze ko ICC yagombaga gufata ibyaha bya Mbarushimana nk’ibyaha bikomeye gusa ngo siko byagenze.

Ngoga yagize ati “byari kuba byiza iyo ICC yita kuri iki ikibazo gikomeye, ariko ntibyabayeho. U Rwanda rufite impungenge kuri ICC none hiyongereho n’iki kibazo”.

Ngoga yakomeje avuga Mbarushimana akomeje kuregwa ibyaha bikomeye birimo Jenoside ndetse n’ibyakozwe n’umutwe wa FDLR agomba kuzaryozwa umunsi umwe.

Minisitiri w’ubutabera, Karugarama Tharcise, yavuze ko iki cyumweru cyabaye kibi ku Rwanda kuko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha narwo rwagabanirije ibihano abantu bagize uruhare runini muri jenoside yakorewe abatutsi aribo Nsengiyumva Anatole na Bagosora Theoneste.

Mbarushimana w’imyaka 47 yafashwe mu mwaka wa 2010 ashinjwa ibyaha bitandatu by’intambara aribyo ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no kwangiza umutungo byakorewe mu gihugu cya Kongo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka