Goma: Abantu babiri bavuga Ikinyarwanda bahohotewe

Nyuma y’uko ingabo za Leta ya Congo na Polisi bagarutse mu mujyi wa Goma batangiye ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda babashinja kuba intasi za M23 yavuye muri uyu mujyi tariki 01/12/2012.

Tariki 11/12/2012, umucuruzi ukomoka mu karere ka Kicukiro witwa Mahoro Azalias, hamwe n’Umunyekongo uvuga Ikinyarwanda witwa Ndayisaba Ngirabakunzi Serge baje mu Rwanda bavuye i Goma bavuga ko Polisi ya Congo n’igisirikare bakora ibikorwa byo guhohotera abavuga Ikinyarwanda babita intasi za M23.

Mahoro Azalias avuga ko yafungiwe mu buvumo akabohwa n’abashinzwe umutekano bamubwiraga ko M23 irwanya Leta ya Congo ifashwa n’u Rwanda none Abanyarwanda bakaba bakomeje kuza gukorera muri Congo bigaragaza kwibagirwa vuba.

Mahoro avuga ko aho yari afungiye mu buvumo hari hafungiye abandi Banyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda uretse ko we yashoboye kugira amahirwe yo kuhava nyuma yo gutanga ruswa.

Mahoro na Ndayisaba bavuga ko bafashwe taliki 04/12/2012 mu mujyi wa Goma bafatwa n’abapolisi bari baje mu mujyi wa Goma taliki 30/11/2012.

Ubwo yagarukaga mu mujyi, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julie Paluku Kahorgyo, yari yahumurije abaturage ko nta bikorwa byo byihohoterwa bigomba kuba ahubwo police ije gusubiza ibintu mu buryo.

Mu ijambo umuyobozi w’ingabo za M23, Brig. Gen Sultani Makenga, yatangarije abatuye umujyi wa Goma ubwo barimo kubasezeraho yatangaje ko batazihanganira ko hazagira abaturage barenganywa n’igisirikare cya Congo cyangwa Polisi kuko aho bagiye atari kure kandi icyo barwanira ari uguca akarengane.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahaa reka tubitege amaso gusa urwishe ya mbwa ruracyayirimo!!!!

ngororano gad yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka