Mushiki wa King James yamenyeye gushushanya ku rubuga rwa Facebook
|
Yanditswe ku itariki ya: 7-12-2012 - Saa: 15:19'
|
|
Ibitekerezo
(
3
)
|
|
|
|
Akimanizanye Jemima ufite Akabyiniriro ka Kakizi akaba na mushiki wa Kinga James atangaza ko yatunguwe no kumenya gushushaya abikesha inshuti ze bamenyaniye kuri Facebook.
Ati “hari abahungu babiri bize ibyo gushushanya muri Ecole d’Arts, twamenyaniye kuri facebook barimo uwitwa Serge na Onesime twaje guhura banyigisha uko bikorwa nisanga mbikora.”
Avuga ko aribwo yamenye ko yifitemo impano, ariko atari abizi, kuko yabimenye mu gihe gito none amaze kubimenya ku buryo budashidikanwaho.
Akimanizanye amaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu gushushanya no gukora ibishushanyo by’imyenda (design), ndetse yemeza ko mu muryango wabo bafite impano yo guhanga ibintu bitandukanye.
Musaza we, King James amaze kuba umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda kuko ari mu bamaze kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Superstar na Salax Awards.
Akimanizanye Jemima arimo gushushanya.
Ubuhanzi bw’uyu mukobwa bwo gushushanya abufitemo impano idasanzwe ndetse ishobora kuzaba ikitegerezo mu Rwanda kuko afite ubushobozi bwo gushushanya umuntu (portrait) cyangwa ikintu kikaza uko cyakabaye.
Avuga ko bimaze kumugeza kuri byinshi kuko ubu ageze ku rwego rwo gushushanya imyenda y’abantu bambara, cyangwa amaherena yabo uko yashobora kubabera.
Akimanizanye kandi ngo ashobora kureba umuntu ugiye kudodesha umwenda akabanza akamushushanyiriza igishushanyo mbonera akurikije ibyashobora kumubera maze akabona kudodesha.
Ubu igihangano gihenze kigeze kugera mu mafaranga ibihumbi 300 ariko hari n’ibiciriritse akaba agikomeje no kureshya abakiriya.
Ernestine Musanabera
|