Gakenke: Barangije kaminuza banga gusaba akazi
|
Yanditswe ku itariki ya: 7-12-2012 - Saa: 14:10'
|
|
Ibitekerezo
(
9
)
|
|
|
|
Itsinda ry’abasore n’inkumi 8 barangije kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda banze guhora mu nzira bajya gusaba akazi bafata icyemezo cyo kwishyira hamwe bashinga sosiyete itunganya divayi .
Nyuma yo kubona ko kubona akazi muri iyi minsi bitoroshye, abo ba rwiyemezamirimo bashinze sosiyete bise Food Processing for Sustainable Development Company (FPSC) ikorera mu Murenge wa Karambo, Akarere ka Gakenke.
Bavuga ko buri wese yatangije umugabane w’amafaranga ibihumbi 300 ariko ubushobozi buracyari bukeya bakurikije imishinga bateganya kuzakora.
Munyaneza Jean Noel, umuyobozi wa FPSC atangaza ko sosiyete yatangiye ikora litiro 200 none bageze kuri litiro 1500 kandi bafite intego yo gukora divayi nziza itandukanye n’izindi ziri ku isoko.
Ing. Munyaneza Jean Noel, Umuyobozi mukuru wa FPSC. (Photo: N. Leonard)
Avuga ko bashaka kuzongera ingano ya divayi bakora ku buryo bashobora gusagurira isoko ryo hanze y’u Rwanda kuko bafite ibikoresho by’ibanze bikenewe biboneka mu gace bakoreramo.
Divayi bakora irakunzwe ku isoko ariko bafite ikibazo cyo guhaza isoko kubera igishoro kidahagije ; nk’uko Ing. Munyaneza Jean Noel yakomeje abishimangira.
Ngo urubyiruko rwiga kaminuza rugomba kwiga runatekereza icyo ruzakora rurangije amashuri, ntibatinye gutangirira kuri duke kuko tubageza kuri byinshi.
Iyi sosiyete imaze amezi abiri yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ry’inkera y’imihigo y’urubyiruko ku rwego rw’akarere ikoresha abakozi bane ku buryo buhoraho.
Nshimiyimana Leonard
|