“Kwandika kuri facebook ko ndi “single” ntibivuze ko nshaka umukunzi” – King James

Tariki 14/12/2011, umuririmbyi King James aravuga ko kuba yaranditse ku rubuga rwa facebook ko ari “single” (ingaragu) bitavuze ko ashakisha umukunzi.

Uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo nka Naratomboye, umugisha , Ntamahitamo n’izindi avuga ko koko ari ingaragu kandi ko kuba yarabyanditse kuri facebook nta kindi kibiri inyuma.

King James yagize ati: “Njyewe byanjemo gutyo gusa ndabyandika. Nta kindi nashakaga kuvuga. Ndi ingaragu ariko sindashaka umwanya wo kugira inshuti y’umukobwa, nimbona unyura nzagirana na we ubucuti.”

Ku kibazo cy’uko yasobanura uburyo adafite inshuti y’umukobwa kandi ari icyamamare kandi ibyamamare bigira abantu benshi babikunda, King James avuga ko gukunda ari ibintu byizana ko kuba atamufite ari uko ubwo igihe kitaragera.

King James agira ati: “Ubu mfite imyaka 21 nta mukobwa ndabona ngo anyure numve yaba umukunzi wanjye. Igihenzamubonera nibwo tuzakundana. Nanageza n’imyaka 40 nkimutegereje.”

Asubiza umuntu wari wanditse ko King James yigeze kugira umukunzi, uyu muhanzi yavuze ko yari afite umukunzi akaba atakibarizwa mu Rwanda kandi bakaba batakiri inshuti.

King James ni umuririmbyi uri mu baririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda kuko yabaye uwa kabiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ryagaragazaga umuririmbyi ukunzwe kandi ufite n’ubuhanga.

Nyuma yo kugenda k’umuririmbyi, The Ben, benshi bemezaga ko Kinga James ari we ufite abafana benshi b’igitsinagore nubwo nta bushakashatsi burabikorwaho.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka