“Kwandika kuri facebook ko ndi “single” ntibivuze ko nshaka umukunzi” – King James

Yanditswe ku itariki ya: 16-12-2011 - Saa: 09:45'
Ibitekerezo ( )
Print

Tariki 14/12/2011, umuririmbyi King James aravuga ko kuba yaranditse ku rubuga rwa facebook ko ari “single” (ingaragu) bitavuze ko ashakisha umukunzi.

Uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo nka Naratomboye, umugisha , Ntamahitamo n’izindi avuga ko koko ari ingaragu kandi ko kuba yarabyanditse kuri facebook nta kindi kibiri inyuma.

King James yagize ati: “Njyewe byanjemo gutyo gusa ndabyandika. Nta kindi nashakaga kuvuga. Ndi ingaragu ariko sindashaka umwanya wo kugira inshuti y’umukobwa, nimbona unyura nzagirana na we ubucuti.”

Ku kibazo cy’uko yasobanura uburyo adafite inshuti y’umukobwa kandi ari icyamamare kandi ibyamamare bigira abantu benshi babikunda, King James avuga ko gukunda ari ibintu byizana ko kuba atamufite ari uko ubwo igihe kitaragera.

King James agira ati: “Ubu mfite imyaka 21 nta mukobwa ndabona ngo anyure numve yaba umukunzi wanjye. Igihenzamubonera nibwo tuzakundana. Nanageza n’imyaka 40 nkimutegereje.”

Asubiza umuntu wari wanditse ko King James yigeze kugira umukunzi, uyu muhanzi yavuze ko yari afite umukunzi akaba atakibarizwa mu Rwanda kandi bakaba batakiri inshuti.

King James ni umuririmbyi uri mu baririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda kuko yabaye uwa kabiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ryagaragazaga umuririmbyi ukunzwe kandi ufite n’ubuhanga.

Nyuma yo kugenda k’umuririmbyi, The Ben, benshi bemezaga ko Kinga James ari we ufite abafana benshi b’igitsinagore nubwo nta bushakashatsi burabikorwaho.

Jean Baptiste Micomyiza

ktradio fm
Andi makuru - Muzika
Abahanzi bashya muri PGGSS bagerageje gushyushya abafana babo
1/04/2014

Kuri roadshow ya kabiri ya PGGSS4 yabereye i Nyamagabe, tariki 29/03/2014, abahanzi bashya muri aya marushanwa bagaragaje gushyushya abari bitabiriye igitaramo ugereranyije (...)
Salax Awards ntiyitabiriwe cyane ugereranije na mbere
30/03/2014

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards ku nshuro yayo ya gatandatu byabaye ku mugoroba wa tariki 28/03/2014 ntibyitabiriwe cyane ugereranyije n’ibyayibanjirije ndetse (...)
Injyana ya Hip Hop niyo yishimiwe cyane i Nyamagabe, Jay Polly biba akarusho
30/03/2014

Mu gitaramo cyo kwiyereka abakunzi babo (Roadshow) i Nyamagabe, abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Stars 4 uko ari icumi, bagerageje gushimisha cyane (...)
Umuhanzi yari akwiye gushyira imbere ubutumwa atanga aho kuyoborwa n’amarangamutima - Young Grace
25/03/2014

Mu gihe abantu benshi bakomeje kwinubira bamwe mu bahanzi batanga ubutumwa budahwitse mu ndirimbo, umuhanzikazi Young Grace arashishikariza bagenzi be kujya bazirikana (...)
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


Kwibuka20
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
WDA
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter