ICGLR yasabye M23 kurekura Goma ikanasubiza abapolisi bahakoreraga mbere ibikoresho n’akazi
|
Yanditswe ku itariki ya: 24-11-2012 - Saa: 16:53'
|
|
Ibitekerezo
(
6
)
|
|
|
|
Col Kazarama yizeza abatuye umujyi wa Goma umutekano ubwo M23 yafataga umujyi.
Inama y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), yari itaraniye Kampala yiga ikibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo, yasoje isaba ko abari abapolisi bakoreraga mu mujyi wa Goma basubizwa ibikoresho bagasubira mu kazi.
Nk’uko bigaragara mu myanzuro Kigali Today ifite kopi, iyi nama yasabye Leta ya Congo gutega amatwi umutwe wa M23 no gusuzuma amasezerano yabaye 23/03/2009, kugira ngo ibitarashyizwe mu bikorwa bikosorwe.
Inama ya ICGRL yasabye umutwe wa M23 ko mu munsi ibiri ugomba kuba wavuye mu mujyi wa Goma, ugasubira aho wahoze mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma. Yanawusabye guhagarika kuvuga ko uzakuraho Leta ya Kinshasa hamwe no guhagarika intambara.
Iyi myanzuro yafashwe yemeje ko M23 niva mu umujyi wa Goma uzakorerwamo n’abapolisi bawukoreragamo mbere, benshi muri bo bagiye mu mahugurwa yateguwe na M23 tariki 22/11/2012.
Abasirikare bajyanwe Mubambiro naho abapolisi bajyanwa Mugunga, kugira azabafasha gukora akazi neza nyuma yo gusubizwa mu kazi.
Indi myanzuro yafashwe ivuga ko ikibuga cy’indege cya Goma kizashyirwaho umutwe (company) w’ingabo zidafite aho zibogamiye. Iyo kompanyi ikazaba ihuriyemo ingabo za Leta ya Congo na Kompanyi y’ingabo za M23.
Ahafashwe n’ingabo za M23 nizihava hakazagenzurwa na MONUSCO, umutwe w’umuryango wa bibumbye uri muri Congo. Ibi bikorwa byasabwe na ICGRL bikazagenzurwa n’abagaba b’ingabo z’u Rwanda, Congo bakuriwe n’umugaba w’ingabo wa Uganda.
Igihugu cya Afurika yepfo nicyo cyemeye gutanga ibikoresho bizakoreshwa n’umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye. Naho Tanzaniya itanga ingabo zizakoreshwa mu mutwe udafite aho ubogamiwe harimo n’umuyobozi wazo.
N’ubwo Leta ya Congo yakomeje gutunga agatoki ko Uganda n’u Rwanda bafasha umutwe wa M23, ibihugu byitabiriye iyi nama bashimiye Perezida Museveni imbaraga n’ubushake yagize mu gushakira ikibazo cy’umutekano wa Congo.
Inama yashojwe abayitabiriye bakiriye ubusabe bwa Sudani y’Amajyepfo kwinjira muri uyu muryango.
Cyakora bimwe mu bikomeje kwibazwaho ni uko abapolisi n’abasirikare b’ingabo za Leta ya Congo bajyanwe mu mahugurwa bari buyakurwemo bakagarurwa mu kazi batayarangije, cyangwa bazabanza kuyasoza cyane ko nibasubira mu kazi batazagenzurwa na M23.
Ikindi cyo kwibazwaho ni uko nyinshi mu ntwaro zafashwe na M23 izazisubiza Leta cyangwa izazijyana.
Kigali Today ivugana n’ubuyobozi bwa M23 taliki 23/11/2012, bwari bwatangaje ko budashaka intambara bashaka ibiganiro hakibazwa igihe ibiganiro igihe bizatangirira.
Ikindi ni uko bamwe mu baturage bavugaga ko badashaka ko M23 izava mu mujyi wa Goma, kandi ubuyobozi bwa M23 bukavuga ko buzumvira icyo abaturage babasaba.
Umutwe wa M23 usabwe guhagarika urugamba ugeze Sake no mu nkengero zayo, aho wavugaga ko utakomeje urugamba ahubwo urwana wivuna ingabo za Leta ya Congo zikomeza kubashotora.
Sylidio Sebuharara
|