France: Igihuha cy’uko imperuka izaba kuwa 21/12/ 2012 gihangayikishije besnhi
|
Yanditswe ku itariki ya: 19-11-2012 - Saa: 17:13'
|
|
Ibitekerezo
(
11
)
|
|
|
|
Bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi bo mu gihugu cy’Ubufaransa batangiye gushyuha imitwe bategura itariki 21/12/2012 ifatwa nk’impera y’isi ukurikije ibyo abo mu bwoko bw’aba Mayas bavuga.
Kimwe mu byemezo byafashwe muri icyo gihugu ni nko kurinda bikomeye agace kitwa Bugarach aba Mayas bafata nk’aho bakwikinga amakuba; nk’uko umuyobozi wo muri ako gace Eric Freysselinard yabitangarije AFP.
Umunsi wo kuwa gatanu tariki 21 Ukuboza ngo usanzwe ufatwa nk’umunsi mubi cyane (une journee Rouge), ku buryo aba Mayas bavuga ko aribwo isi izarangira ndetse kuri karendari yabo nta wundi munsi uriho nyuma y’iyo tariki.
Aba Mayas bemeza ko imperuka izaba muri uyu mwaka.
Aba Mayas bavuga ko iherezo ry’isi rishobora kuzaba nijoro umunsi ugiye kurangira, ahagana kuwa 22. Nubwo isi yose itagendera ku isaha imwe bitewe n’imiterere yayo, aba Mayas bavuga ko isaha fatizo ari iyo muri Guatemala, ahantu hafatwa nk’inkomoko y’amateka yabo.
Aba Mayas ariko baranahuzagurika bakavuga ko imperuka ishobora no kuzaba izuba rikirasa cyangwa rirenze kuri uwo munsi kuko mu myemerere yabo bemera izuba cyane. Kuri uwo munsi rizarasa 6h22 rirenge saa 17h39 ku isaha yo muri Guatemala.
Bugarach hararinzwe bikomeye.
Si ubwa mbere abatuye isi baterwa ubwoba bw’ishira ryayo, nyamara umunsi ukagenda isi igasigara, kuburyo hari abo bitagitera ubwoba kuko ngo umunsi uzwi n’Imana gusa.
Aba Mayas bahamya iby’ishira ry’isi muri uyu mwaka bafite izina rituruka ku ijambo maïs (soma mayise) bivuga ibigori, bitewe n’uko ikigori gihabwa agaciro kuva mu mateka yabo. Kuri ubu, abo bantu ngo basaga miliyoni 6.
Ernest Kalinganire
|