Ntibiremezwa ko Kanyombya azajya i Burayi

Hamaze iminsi havugwa ko Kayitankole Ndjoli uzwi ku izina rya Kanyombya azerekeza mu Bubiligi kwerekana ibihangano bye birimo filime na byendagusetsa ariko we avuga ko bitaremezwa.

Mu kiganiro twagiranye kuri uyu munsi tariki 19/11/2012, Kanyombya yadutangarije ko amakuru yuko azajya mu Burayi mu kwezi kwa cumi n’abiri atayahamya.

Mu magambo ye asekeje dore ko asanzwe anasetsa cyane mubuzima bwe bwa buri munsi, yagize ati: « Oya ubu se ko batarabiconfirma ubwo urumva nzagenda? Ubuse ndamutse nsitaye cyangwa ngacika ino urumva nagenda? Cyangwa nkarwara igituntu? Ntabwo nagenda da!!!... ».

Kanyombya n'umuhanzi Lil P wamwiyambaje mu mashusho y'indirimbo ye.
Kanyombya n’umuhanzi Lil P wamwiyambaje mu mashusho y’indirimbo ye.

Kanyombya yakomeje atubwira ko iyo gahunda ihari ariko ko atazi igihe bizatunganira ngo agende. Yongeyeho ko bishobora kuba uyu mwaka cyangwa se umwaka utaha wa 2013 ndetse kandi ko wenda byazanaba no mu mwaka ukurikiraho wa 2014 cyangwa se ntagende.

Kanombya asanzwe amenyerewe cyane mu mafilime asetsa ariko muri iyi minsi n’abahanzi benshi basigaye bamwiyambaza mu mashusho y’indirimbo zabo, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bisigaye bimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Amahazi b,urwanda mugeze kure kanyombya ndakwemera cyane

munyanziza cedric yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

TUZAGUKUMBURACYANEMAN

MUNYANKINDI ABUDOU yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

TUZAGUKUMBURACYANE

DIDIER yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

Good luck but we will miss u

Lela yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

kujya iburayi kwakanyombya biranshimishije kuko asigaye ari umustar azinokuririmba

mukeshimana olive yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Ye nibyiza

Esther yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

KANYOMBYA AKWIRIYE KUJYA I BURAYI KUKO ASIGAYE YAMBARA NKABANYABURAYI.AKOMEZE ATERE IMBERE.

BIG KWIZERA DIDIER yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

kanyoni ndamukunda cyaneeeeeeeeeeeeeeeee na mamvu yuko atagenda mu belgium ureka naho nahandi yahajya ndamushyigikibe

hirwa cedrick mukurarinda yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

Erega kanyoni ni umu star man

Ngabo yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

i think that is good for kanyombya to go in belgium cool kanyombya continue like that

nicki paula yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

arko se kanyombya i burayi koko...? byashoboka se ubwo

ngabonzima olivier yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

ese ibya kanyobya byaje kujyenda gute yaragiye cyangwa wapi?

sam yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka