Ntibiremezwa ko Kanyombya azajya i Burayi

Yanditswe ku itariki ya: 19-11-2012 - Saa: 16:57'
Ibitekerezo ( 10 )

Hamaze iminsi havugwa ko Kayitankole Ndjoli uzwi ku izina rya Kanyombya azerekeza mu Bubiligi kwerekana ibihangano bye birimo filime na byendagusetsa ariko we avuga ko bitaremezwa.

Mu kiganiro twagiranye kuri uyu munsi tariki 19/11/2012, Kanyombya yadutangarije ko amakuru yuko azajya mu Burayi mu kwezi kwa cumi n’abiri atayahamya.

Mu magambo ye asekeje dore ko asanzwe anasetsa cyane mubuzima bwe bwa buri munsi, yagize ati: « Oya ubu se ko batarabiconfirma ubwo urumva nzagenda? Ubuse ndamutse nsitaye cyangwa ngacika ino urumva nagenda? Cyangwa nkarwara igituntu? Ntabwo nagenda da!!!... ».

Kanyombya n'umuhanzi Lil P wamwiyambaje mu mashusho y'indirimbo ye.
Kanyombya n’umuhanzi Lil P wamwiyambaje mu mashusho y’indirimbo ye.

Kanyombya yakomeje atubwira ko iyo gahunda ihari ariko ko atazi igihe bizatunganira ngo agende. Yongeyeho ko bishobora kuba uyu mwaka cyangwa se umwaka utaha wa 2013 ndetse kandi ko wenda byazanaba no mu mwaka ukurikiraho wa 2014 cyangwa se ntagende.

Kanombya asanzwe amenyerewe cyane mu mafilime asetsa ariko muri iyi minsi n’abahanzi benshi basigaye bamwiyambaza mu mashusho y’indirimbo zabo, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bisigaye bimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Andi makuru - Urwenya

Ibitekerezo

KANYOMBYA AKWIRIYE KUJYA I BURAYI KUKO ASIGAYE YAMBARA NKABANYABURAYI.AKOMEZE ATERE IMBERE.

BIG KWIZERA DIDIER yanditse ku itariki ya: 2-05-2013

kanyoni ndamukunda cyaneeeeeeeeeeeeeeeee na mamvu yuko atagenda mu belgium ureka naho nahandi yahajya ndamushyigikibe

hirwa cedrick mukurarinda yanditse ku itariki ya: 20-04-2013

Erega kanyoni ni umu star man

Ngabo yanditse ku itariki ya: 8-04-2013

i think that is good for kanyombya to go in belgium cool kanyombya continue like that

nicki paula yanditse ku itariki ya: 29-03-2013

arko se kanyombya i burayi koko...? byashoboka se ubwo

ngabonzima olivier yanditse ku itariki ya: 30-01-2013

ese ibya kanyobya byaje kujyenda gute yaragiye cyangwa wapi?

sam yanditse ku itariki ya: 25-01-2013

Mana muri iyi minsi umwana wawe kanyombya yitegura kujya iburayi uzamurinde kuvunika ino.amen

NIBYOSE DIERNO yanditse ku itariki ya: 6-01-2013

kanyombya ndamukundaaaaaa!!!!!!!!!erega azi kwibeshahoooo

NIBYOSE DIERNO yanditse ku itariki ya: 6-01-2013

Jye nibarizaga Turatsinze ukora ahongaho, ko ntakimwumva kanadi nawe azi gusetsa? muheruka kuri radiyo butare! kandi muzansubize.

Semuhungu yanditse ku itariki ya: 29-12-2012

Kujya hanze kwa Kanyombya rwose ndabishyigikiye kuko ibihangano bye byashimisha Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abanyamahanga ubwabo bakunda u Rwanda by’umwihariko barushaho kumenya aho tugeze bityo ibihangano byacu bikaba kuruhando mpuzamahanga. Kanyombya rwose nagende gusa azirinde guherayo kuko natwe turacyamukeneye!

NIYIBIGENA J.Paul yanditse ku itariki ya: 20-11-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile