Sonia Rolland agiye kugaruka mu Rwanda

Umukobwa ufite inkomoko mu Rwanda wigeze kuba Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, Sonia Rolland ubu akaba ari umukinnyi w’amafilime akanerekana imideri yatangaje ko yiteguye kuza mu Rwanda vuba.

Sonia azaba aje muri gahunda afite mu mwaka utaha wa 2013 aho ateganya kwagura ishuri n’ibikorwa byo kwita ku mpfubyi za Jenoside afite i Ntarama mu karere ka Bugesera.

Afite kandi umuryango witwa Maisha Africa ukorera mu Rwanda, ukaba ufasha impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Sonia Rolland yanditse ati “Turitegura gukorera urugendo mu Rwanda aho dufite Umuryango Maïsha Africa. Ni muri gahunda dufite mu 2013 yo kwagura ishuri ry’i Ntarama, birumvikana dukeneye inkunga”.

Sonia Rolland yavutse tariki 11 Gashyantare 1981, avukira muri Kigali afite umubyeyi w’Umunyarwandakazi naho se umubyara akaba ari Umufaransa.

Mu mwaka wa 1991 we n’ababyeyi be baje kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi gusa kubera ibibazo by’umutekano bahise berekeza mu gihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 1994 mu gace kitwa Bourgogne, aha akaba ari naho se umubyara akomoka.

Ubuzima bwe bwahindutse cyane mu mwaka wa 1999 aho yaje kuba Nyampinga wa Bourgogne 1999 mu marushanwa y’ubwiza muri ako gace, yaje gukora amateka ibyo abenshi bitaga nk’inzozi ubwo yabaga Nyampinga w’u Bufaransa muri 2000.

Bwari uwa mbere mu mateka aho umukobwa ufite amaraso y’Abanyafurika yari yambaye ikamba ry’ubwiza mu Bufaransa ndetse yitabira amarushanwa ku rwego rw’isi (Miss Universe) aha akaba yaraje mu 10 ba mbere.

Ibikorwa bye byahise bitangira ndetse avuga ko atibagiwe iwabo kuko yashize Umuryango Maisha Africa ufasha impfubyi za Jenoside.

Sonia Rolland yinjiye bigaragara muri filimi nk’umukinnyi (actress) mu mwaka wa 2002 kandi impano yaramuhiriye kuko yahise agira abakunzi benshi akaba yarabyinjiyemo amaze kubyigira.

Yatangiriye kuri film yiswe Les pygmies de carlo ya Radu Mihaileanu ariko azwi cyane akina nk’umupolisi muri série lasérie Léa Parker yacaga kuri televiziyo M6 yo mu Bufaransa kuva mu 2003 kugeza 2005.

Izindi filimi azwimo ni nka le Petit curieux, a city is beautiful at night, Moloch Tropical na Midnight in Paris n’izindi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka