Kuri uyu wa gatanu King James arataramira i Paris mu Bufaransa

Nyuma y’igitaramo King James yagiriye mu Bubiligi tariki 13/10/2012 kikagenda neza cyane, azataramira i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012.

Iki gitaramo kizatangira saa mbiri z’umugoroba kugera saa moya za mu gitondo kizabera ahitwa “Salle Oasis de Noisy 338 Avenue Paul Vaillant Couturier” bakunze kwita Neuf Trois; nk’uko bitangazwa na R&B Event (Rwanda &Burundi Event).

R&B Event ni ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abarundi bishyize hamwe mu rwego rwo kwidagadura no kumenyekanisha umuco wabo.

Iri tsinda ninaryo ritegura iki gitaramo King James azaririmbamo i Paris. Abandi bahanzi bazagaragara muri iki gitaramo harimo Kode (Faycal) w’Umunyarwanda, Big Fizzo (Big Fariouz) wamenyekanye cyane mundirimbo ze nka Munyana, Mporeza umwana, Baza yakoranye na Tom Close, Big Dom, M. LA (M. Lambert) n’abandi.

King James azakora umuziki w’umwimerere (Live) abifashijwemo na Pastor P, umuproducer w’Umunyarwanda usigaye akorera umurimo we wo gutunganya indirimbo mu gihugu cy’u Bufaransa, uyu akaba azacurangira King James Piano.

Aba Dj bazafasha gususurutsa abazaba baje muri iki gitaramo ni aba Dj bazaba baturutse mu gihugu cy’uBubiligi bakazacuranga indirimbo z’amoko menshi zirimo inyarwanda nshya n’iza cyera (igisope) ndetse n’inyamahanga. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amayero 20.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nuko mwazajya mutwereka amakuru mashya.

NSHIMIYIMANA Nordine yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka